Donald Trump yatabawe igitaraganya n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’aho umuntu ashatse kumwicira mu rugo rwe ruri muri Leta ya Florida kuri iki Cyumweru.
Ni insanganya yabaye nyuma y’amezi abiri na none hageragejwe umugambi wo guhitana uyu mugabo ubwo yari mu gace ka Butler muri Leta ya Pennysylvania ari kwiyamamaza, umugizi wa nabi akamurasa ugutwi.
Donald Trump habuze gato ngo araswe, ubwo yari mu rugo rwe, nyuma y’uko abashinzwe umutekano babonye umuntu witwaje intwaro, wari ahantu n’ubundi Trump yari ari kwerekeza ari gukina Golf.
Ubusanzwe, iyo Trump ari gukina abashinzwe umutekano bagera mbere ahantu hari umwobo ashaka gukiniramo. Uwo mugizi wa nabi, yari yihishe mu byatsi, hafi y’umwobo wa gatandatu, uwa karindwi n’uwa munani w’ikibuga cya Golf.
Abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.
Abashinzwe umutekano bihutiye guhita barasa ha hantu babonye wa mwicanyi, na we ahita yiruka ahungira mu modoka, gusa yaje guhagarikwa arafatwa arafungwa.
Trump na we yahise ahungishwa aho hantu igitaraganya.
Umwicanyi yari afite imbunda ya AK-47 na camera nto ya GoPro. Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yitwa Ryan Wesley Routh.
Trump yatabawe ntacyo abaye. Nyuma y’umwanya muto ibyo bibaye, yasohoye itangazo avuga ko mu rugo rwe humvikanye amasasu, ariko abwira abamushyigikiye ko ameze neza nta kibazo.
Inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo uwo mugizi wa nabi yageze hafi ya Trump bene ako kageni.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…