INKURU ZIDASANZWE

Donald Trump yongeye gusimbuka urupfu

Donald Trump yatabawe igitaraganya n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’aho umuntu ashatse kumwicira mu rugo rwe ruri muri Leta ya Florida kuri iki Cyumweru.

Ni insanganya yabaye nyuma y’amezi abiri na none hageragejwe umugambi wo guhitana uyu mugabo ubwo yari mu gace ka Butler muri Leta ya Pennysylvania ari kwiyamamaza, umugizi wa nabi akamurasa ugutwi.

Donald Trump habuze gato ngo araswe, ubwo yari mu rugo rwe, nyuma y’uko abashinzwe umutekano babonye umuntu witwaje intwaro, wari ahantu n’ubundi Trump yari ari kwerekeza ari gukina Golf.

Ubusanzwe, iyo Trump ari gukina abashinzwe umutekano bagera mbere ahantu hari umwobo ashaka gukiniramo. Uwo mugizi wa nabi, yari yihishe mu byatsi, hafi y’umwobo wa gatandatu, uwa karindwi n’uwa munani w’ikibuga cya Golf.

Abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.

Abashinzwe umutekano bihutiye guhita barasa ha hantu babonye wa mwicanyi, na we ahita yiruka ahungira mu modoka, gusa yaje guhagarikwa arafatwa arafungwa.

Trump na we yahise ahungishwa aho hantu igitaraganya.

Umwicanyi yari afite imbunda ya AK-47 na camera nto ya GoPro. Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yitwa Ryan Wesley Routh.

Trump yatabawe ntacyo abaye. Nyuma y’umwanya muto ibyo bibaye, yasohoye itangazo avuga ko mu rugo rwe humvikanye amasasu, ariko abwira abamushyigikiye ko ameze neza nta kibazo.

Inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo uwo mugizi wa nabi yageze hafi ya Trump bene ako kageni.

Christian

Recent Posts

Rusizi: Yafashwe yaramaze gucucura abaturage yigize umukozi wa REG

Umugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano…

15 hours ago

UEFA Champions League: Amakipe amwe yatangiye irushanwa ahabwa isomo rya ruhago

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo hatangiraga amarushanwa ya UEFA Champions…

18 hours ago

KNC yatumiye abafana ba APR Fc ku mukino afitanye na Rayon Sports kuko azabahoza amarira

Perezida wa Gasogo United Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatumiye abafana ba APR FC ku bwinshi…

1 day ago

CAF CL: APR Fc yerekeje mu Misiri gukina umukino w’imibare

Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri kujya gukina umukino wa…

1 day ago

RIB yerekanye agatsiko k’abantu 6 bakoze ubujura bw’imodoka

Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, rwerekanye agatsiko k'abantu…

2 days ago

‘Ntawarushije Diamond Platnumz kundyohereza’ – Zari yacyeje Diamond Platnumz banabyaranye

Umuherwekazi akaba n’umwe bahanzi bo ha mbere Zari Hassan aherutse kugaragaza itandukaniro ry’abahoze ari abagabo…

2 days ago