INKURU ZIDASANZWE

Injangwe yari ishaje kurusha izindi ku Isi yapfuye

Injangwe bikekwa ko ariyo yari ikuze cyane mu kuramba ku Isi yapfuye ku myaka 33.

Iyi Njangwe yari yarahawe akazi ka Rosie yapfiriye mu rugo rw’umubyeyi, witwa Lila Brisset w’imyaka 73 i Norwich muri Norfolk mu gihugu cy’u Bwongereza ku cyumweru.

Kuri ubu byari bitaremezwa ko iyi Njangwe ariyo ikuze cyane, kuko yavutse mu 1991, mugihe iyarizwi ku izina rya Flossie guturuka Kent yavutse mu mwaka 1995 ariyo yari izwi ku myaka 28 yarimaze ku Isi.

Rosie yujuje imyaka 33 kuya 1 Kamena uyu mwaka ari nawo ipfiriyemo.

Amakuru agendanye no gupfa kwayo yamenyekanye ubwo Lila yandikaga ku mbuga nkoranyambaga avuga agahinda yatewe no kubura injangwe yakundaga kandi yari arambanye nayo.

Lila arikumwe n’injangwe ye

Ati “Ndayikumbuye cyane, ntabwo yari yorohewe ndizera ko umunsi umwe izongera ikagendera mu nzira z’inyubako yayo, byarangiye kandi wigendeye.”

“Ndatekereza hari byinshi nyibukiraho byiza, ndishimira ko nabanye nayo hamwe.”

Lila yahishuye ko yahisemo kubana n’iyi Njangwe mu kinyejana cya 90′ nyuma y’uko mu muryango we hari habaye ibibazo byo kubura umuryango harimo n’umwana we warwaye indwara ituruka mu buhumekero ya ‘allergie’.

Lila warumaze gupfakara yahisemo guhita azana iyo Njangwe mu nzu ye bibanira gutyo.

Rosie imaze gusaza, uyu mubyeyi ngo yaje gutangira kugira ubwoba bw’uko yaba yegereje gupfa.

Injangwe yiswe Rosie ubwo yakorerwaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 32

Lila yagize ati “Nakunze akenshi kujya nsuzuma ndeba ko yaba igihumeka, nari mfite icyuho cy’uko yazansiga njyenyine rwose.”

“Nzahora nyikumbura ibihe byose, si nzigera nemera ko yajya hasi.”

Nk’uko Guinness World Record ibitangaza ivuga ko ubusanzwe injangwe ikuze kurusha izindi kuri ubu mu guca ako gahigo ifite imyaka 27.

Christian

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

47 minutes ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

21 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

22 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago