Injangwe bikekwa ko ariyo yari ikuze cyane mu kuramba ku Isi yapfuye ku myaka 33.
Iyi Njangwe yari yarahawe akazi ka Rosie yapfiriye mu rugo rw’umubyeyi, witwa Lila Brisset w’imyaka 73 i Norwich muri Norfolk mu gihugu cy’u Bwongereza ku cyumweru.
Kuri ubu byari bitaremezwa ko iyi Njangwe ariyo ikuze cyane, kuko yavutse mu 1991, mugihe iyarizwi ku izina rya Flossie guturuka Kent yavutse mu mwaka 1995 ariyo yari izwi ku myaka 28 yarimaze ku Isi.
Rosie yujuje imyaka 33 kuya 1 Kamena uyu mwaka ari nawo ipfiriyemo.
Amakuru agendanye no gupfa kwayo yamenyekanye ubwo Lila yandikaga ku mbuga nkoranyambaga avuga agahinda yatewe no kubura injangwe yakundaga kandi yari arambanye nayo.
Ati “Ndayikumbuye cyane, ntabwo yari yorohewe ndizera ko umunsi umwe izongera ikagendera mu nzira z’inyubako yayo, byarangiye kandi wigendeye.”
“Ndatekereza hari byinshi nyibukiraho byiza, ndishimira ko nabanye nayo hamwe.”
Lila yahishuye ko yahisemo kubana n’iyi Njangwe mu kinyejana cya 90′ nyuma y’uko mu muryango we hari habaye ibibazo byo kubura umuryango harimo n’umwana we warwaye indwara ituruka mu buhumekero ya ‘allergie’.
Lila warumaze gupfakara yahisemo guhita azana iyo Njangwe mu nzu ye bibanira gutyo.
Rosie imaze gusaza, uyu mubyeyi ngo yaje gutangira kugira ubwoba bw’uko yaba yegereje gupfa.
Lila yagize ati “Nakunze akenshi kujya nsuzuma ndeba ko yaba igihumeka, nari mfite icyuho cy’uko yazansiga njyenyine rwose.”
“Nzahora nyikumbura ibihe byose, si nzigera nemera ko yajya hasi.”
Nk’uko Guinness World Record ibitangaza ivuga ko ubusanzwe injangwe ikuze kurusha izindi kuri ubu mu guca ako gahigo ifite imyaka 27.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…