INKURU ZIDASANZWE

Rusizi: Yakubise ishoka mu mutwe umubyeyi we amwitiranyije n’ikidayimoni

Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho gukubita se umubyara ishoka mu mutwe, nyuma yo kumwitiranya n’ikidayimoni ngo cyamukobaga gishaka kumuniga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uwo musaza w’imyaka 65 akomerekejwe n’uwo muhungu yibyariye.

Uwo musore avuga ko se amuroga, bakamugaburira ibiryo yatongereye maze bikamugiraho ingaruka, bikanamutera imyitwarire mibi atiyumvagamo.

Ni mu gihe bamwe mu baturanyi bavuga ko urwo rugo ruberamo ibisa n’amayobera, kuko ibikorwa nk’ibyo atari ubwa mbere bihabereye.

Umwe ati ”Ni ubwa kabiri uriya mwana akomerekeje se, kuko ubwa mbere yamukubise ikibando amukomeretsa cyane ku kuboko. Na bwo, ngo yumvaga ko ari ikidayimoni kije kumuniga, aragikomeretsa.”

Icyo gihe ngo abayeyi be batakambiye ubuyobozi, basaba ko umwana wabo atafungwa kubera icyo cyaha yari yakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje, Nsengiyumba Alfred, yemereye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko uwo musore yakubise se ishoka mu mutwe.

Ubwo yafatwaga, ngo yamubwiye ko yabatuye ishoka kubera ko yabonaga ikidayimoni gishaka kumuniga, maze aragitanga acyasa nk’uwasa urukwi.

Yavuze ko yamenye ko ari se, agaruye ubwenge abona avirirana amaraso mu mutwe, ndetse abantu buzuye aho induru zivuga.

Gitifu avuga ko uwo musore ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo agira n’igihe yikubita hasi bikavugwa ko arwaye igicuri.

Uyu musaza yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nkombo basanga yakomeretse bikabije, bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUB mu Karere ka Huye.

Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkombo mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.

Src: UMUSEKE

Christian

Recent Posts

Rusizi: Yafashwe yaramaze gucucura abaturage yigize umukozi wa REG

Umugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano…

15 hours ago

UEFA Champions League: Amakipe amwe yatangiye irushanwa ahabwa isomo rya ruhago

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo hatangiraga amarushanwa ya UEFA Champions…

17 hours ago

KNC yatumiye abafana ba APR Fc ku mukino afitanye na Rayon Sports kuko azabahoza amarira

Perezida wa Gasogo United Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatumiye abafana ba APR FC ku bwinshi…

1 day ago

CAF CL: APR Fc yerekeje mu Misiri gukina umukino w’imibare

Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri kujya gukina umukino wa…

1 day ago

RIB yerekanye agatsiko k’abantu 6 bakoze ubujura bw’imodoka

Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, rwerekanye agatsiko k'abantu…

2 days ago

‘Ntawarushije Diamond Platnumz kundyohereza’ – Zari yacyeje Diamond Platnumz banabyaranye

Umuherwekazi akaba n’umwe bahanzi bo ha mbere Zari Hassan aherutse kugaragaza itandukaniro ry’abahoze ari abagabo…

2 days ago