Umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri Amerika Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z arifuza kugura ikipe ya Everton yo mu Bwongereza muri English Premier League, aho yifuza kuyitangaho agera kuri Miliyari ebyiri z’Amapawundi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun kiravuga ko Jay-Z umenyerewe mu njyana ya Hip Hop arifuza ikipe Everton iri mu bibazo dore ko yatangiye shampiyona nabi cyane.
Everton iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’Ubwongereza igeze ku munsi wa kane, ikaba nta nota ifite ndetse n’umwenda w’ibitego 9.
Biravugwa ko Jay-Z yiteguye gutanga Miliyari ebyiri z’amapawundi kugira ngo yegukane iyi kipe imwe muzifite abafana benshi mu Bwongereza.
Kurundi ruhande ntago ari uyu muhanzi wifuza Everton gusa, kuko na John Textor usanzwe afite ikipe ya Olympique Lionnais yo mu bufaransa, ndetse akaba nyiri Kampani ya (Eagle Football Holdings Ltd) isanzwe ifite imigabane mu ikipe ya Crystal Palace, nawe arifuza kugura ikipe ya Everton.
Everton yashinzwe mu 1878, ikiba ibarizwa mu gace ka Merseyside, ikinira ku kibuga Goodison Park kuva 1892 ndetse ikaba ifite ibikombe 9 bya shampiyona y’Ubwongereza.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…