MU MAHANGA

Umuraperi w’umuherwe Jay-Z ashobora kwegukana ikipe ya Everton

Umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri Amerika Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z arifuza kugura ikipe ya Everton yo mu Bwongereza muri English Premier League, aho yifuza kuyitangaho agera kuri Miliyari ebyiri  z’Amapawundi.

Advertisements

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun kiravuga ko Jay-Z umenyerewe mu njyana ya Hip Hop arifuza ikipe Everton iri mu bibazo dore ko yatangiye shampiyona nabi cyane.

Everton iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’Ubwongereza igeze ku munsi wa kane, ikaba nta nota ifite ndetse n’umwenda w’ibitego 9.

Biravugwa ko Jay-Z yiteguye gutanga Miliyari ebyiri z’amapawundi kugira ngo yegukane iyi kipe imwe muzifite abafana benshi mu Bwongereza.

Kurundi ruhande ntago ari uyu muhanzi wifuza Everton gusa, kuko na John Textor usanzwe afite ikipe ya Olympique Lionnais yo mu bufaransa, ndetse akaba nyiri Kampani ya (Eagle Football Holdings Ltd) isanzwe ifite imigabane mu ikipe ya Crystal Palace, nawe arifuza kugura ikipe ya Everton.

Everton yashinzwe mu 1878, ikiba ibarizwa mu gace ka Merseyside, ikinira ku kibuga Goodison Park kuva 1892 ndetse ikaba ifite ibikombe 9 bya shampiyona y’Ubwongereza.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago