Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri kujya gukina umukino wa kabiri wa CAF Champions League na Pyramids FC.
Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 Saa Tatu z’ijoro i Cairo mu Misiri.
Mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro ikipe ya APR FC yanganyije na Pyramids igitego 1-1.
APR FC birayisaba imbaraga ndetse n’ubwitange kugira ngo isezerere ikipe ya Pyramids kuko isabwa kwinjiza igitego mu izamu rya Pyramids byanze bikunze.
Ibi bisa no gukora ibitangaza kuko itemerewe kuhanganyiriza munsi y’igitego 1-1, nibura ibitego bikajya hejuru y’ibyo nibwo yagira amahirwe yo kugaruka i Kigali yakabije gukabya inzozi zo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Mu gihe ikipe ya APR FC yatsinda igitego 1-0 , yakomeza mu gihe yanganya 1-1 hakwitabazwa iminota y’inyongera 30.
N’ubwo bigoye gutsindira ikipe ya Pyramids iwayo cyane ko uko amakipe yo mu Barabu akina hanze atariko akina mu rugo, gusa ni ibintu bishoboka mu mupira w’amaguru.
Si ubwa mbere ikipe ya APR FC igiye gukinira ku kibuga cya Pyramids kuko muri 2023 yahatsinzwe ibitego 6-1, mu gihe mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali banganyije 0-0.
Ikipe izasezerera indi muri uyu mukino izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…