IMYIDAGADURO

Hamenyekanye icyahitanye ubuzima bwa Tito Jackson wari umuvandimwe wa Michael Jackson wari icyamamare

Ku munsi w’ejo kuwa Mbere nibwo Isi yose yatangaje ko umuvandimwe wa Michael Jackson wabaye icyamamare mu muziki, Tito Jackson yitabye Imana.

Ni inkuru yasakaye mu mitwe ya benshi, dore ko hari n’abahise batangira kwibuka icyamamare mu njyana ya Pop, Michael Jackson kubera uyu muvandimwe we nawe warupfuye.

Amakuru yaje gutangazwa n’igipolisi cyo muri Mexique, cyavuze ko kuwa 15 Nzeri 2024 uyu nyakwigendera Tito Jackson yabanje gutwarwa igitaraganya ku bitaro mbere y’uko apfa.

Mu makuru iki gipolisi cyahaye, ikinyamakuru Daily Mail kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri, cyavuze ko nyakwigendera yari yabanje kubonwa n’umugenzi ko akeneye ubuvuzi bwihuse nyuma gato ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo yavaga muri Mexico ajya muri Oklahoma aho yaramaze iminsi yimukiye, uyu mushoferi yahise ahagarikwa na Polisi ako kanya ku iduka rya heritage plazza aho bari bageze.

Muri ako kanya umuryango we wahise utumiza imbangukiragutabara (ambulance), ajyanwa kwa muganga, icyakora nyuma y’amasaha make hahise hatangazwa ko Tito Jackson apfuye.

Uyu mugabo Tito Jackson wari umuhanzi yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

Amakuru yigenzi yaje gutangazwa n’uwari umujyanama wa nyakwigendera Tito Jackson, Steve Manning yavuze ko yapfuye azize indwara y’umutima nyuma yo gukora urugendo rw’ambukiranya imipaka.

Ibi ariko abitangaje mugihe ibizamini by’isuzuma urupfu rw’umuntu kwa muganga ntibiratangazwa.

Amakuru agendanye n’urupfu rwe akomeje gukorerwa iperereza.

Tito yamenyekanye cyane akiri ingimbi aho yari kumwe na barumuna be barimo – Jackie, Jermaine, Marlon na Michael Jackson – ubwo bakoranaga mu ndirimbo ya Motown yakunzwe cyane. Iri tsinda ryari riyobowe na Papa wabo, Joe Jackson, wapfuye muri 2018 afite imyaka 89.

N’itsinda rya Jackson 5 ryaje kubaka ibigwi, ryinjizwa muri Rock & Roll Hall of Fame mu 1997, kandi bitabira Grammy Awards mu nshuro eshatu zose.

Itsinda biyitanga Jackson 5 ryamamaye cyane

Christian

Recent Posts

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

14 hours ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

16 hours ago

RIB yemeje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cya Miss Muyango

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha…

18 hours ago

Perezida Neva yakomoje ku biciro bikomeje gutumbagira mu gihugu cye

Mu gihugu cy'u Burundi hakomeje kuvugwa itumbagira rikabije ry'ibiciro bimwe na bimwe by'umwihariko ku isukari,…

19 hours ago

Rwanda: Hatangiye gukingirwa ubushita bw’inkende

Kuri uyu wa Kane taliki 19, Nzeri 2024, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bagiye gutangira…

19 hours ago

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutseho umwanya umwe iva ku mwanya wa 131 ijya ku…

2 days ago