Perezida wa Gasogo United Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatumiye abafana ba APR FC ku bwinshi kuzaza ku mukino ikipe ye izakiramo Rayon Sports maze akabahoza amarira abafana ba Rayon Sports babateye bafana Pyramids Fc.
Ni umukino uzaba ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ukabera kuri Stade Amahoro.
Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe ya APR FC inganyije na Pyramids Fc mu mikino ya CAF Champions League igitego 1-1.
Abafana ba Rayon Sports bagaragaye bafana ikipe ya Pyramids Fc mu buryo bweruye ndetse bishimiye ibyavuye muri uyu mukino.
Nyuma yaho hagiye hazamuka impaka zivuga ko bidakwiye kubona ikipe ihagarariye igihugu ariko abafana ba Rayon Sports bakifanira iyo hanze.
Gusa kurundi ruhande abafana ba Rayon bavuga ko ari uburenganzira bwabo cyane ko atari ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yari yakinnye.
Mu mukino Gasogi United ifitanye na Rayon Sports KNC yijeje abafana ba APR FC kubahoza amarira batewe n’abafana ba Rayon Sports.
Yagize ati ”Bafana ba APR FC, kubera uburyo abafana ba Rayon Sports baterekereye umuzimu w’umugwagasi batazi iyo akomoka, baririmba Pyramids Fc kandi ibyabo byabananiye, muzaze muri benshi nzabahoza amarira.”
Ikipe ya Gasogi United iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, aho ifite amanota 7 mu mikino 3, mu gihe Rayon Sport mu mikino 2 ifite amanota 2.
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…