Umuherwekazi akaba n’umwe bahanzi bo ha mbere Zari Hassan aherutse kugaragaza itandukaniro ry’abahoze ari abagabo be Ivan Ssemwaga na Diamond Platnumz, agendeye ku buryo bamuryoherezaga mu rukundo.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuhungu we wa kabiri, Raphael Tlale, ku rubuga rwe rwa YouTube, cyagarukaga ku bibazo uyu mwana yamubazaga bijyanye n’urukundo rwe, n’ibyo yashingiragaho ahitamo uwo bazabana.
Ubwo yasubizaga ikibazo cy’ibimenyetso byamwereka ko umuntu amukunda koko, yari abajijwe n’umuhungu we, Zari yavuze ko se w’uwo mwana (Ivan Semwanga), yakoreshaga umutungo.
Ati: “So ntabwo yaryoshyaga urukundo (Romantic), yakoresheje amafaranga gusa, igihe nashakaga imodoka nshya, yagurishaga iyo nabaga mfite agahita angurira indi nshya. Sinzi neza niba ibyo ari urukundo cyangwa ari uko yabaga abishoboye.”
Agaruka kuri Diamond, Zari yavuze ko yamukunze akabimwereka ndetse n’Isi ikabimenya.
Ati: “Diamond yaryoshyaga urukundo nkabibona, ndetse n’abantu bose barabibonaga, yagiraga uruhare rukomeye mu kwita ku mukunzi we, bwa mbere nakira impano nziza nk’indabyo, imiringa ya diyama ni we wayimpaye, kandi si byo byabaga bifite agaciro, ahubwo kubitekerezaho ni byo byanyuraga cyane.”
Nubwo uyu mugore yagereranyije abahoze ari abagabo be bombi muri iki kiganiro, yirinze kugira icyo avuga ku mugabo we bubakanye Shakib Cham.
Mu bihe byatambutse Diamond Platinumz na Zari Hassan bagiranye ibihe byiza n’abana babo babyaranye, kuko Diamond yari yabasuye ku isabukuru y’umukobwa wabo, maze aba bombi bagaragara mu mashusho batembereza abana babo, ari nabyo byateje imvururu mu mubano wa Zari na Shakib.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…