AMATEKA

Rutahizamu wa Real Madrid, Endrick w’imyaka 18 yashakanye n’umukunzi we umurusha imyaka-AMAFOTO

Rutahizamu w’umunya-Brazil na Real Madrid Endrick w’imyaka 18 yashakanye n’umukunzi we Gabriely Miranda w’imyaka 23 usanzwe ari umunyamideli.

Aba bombi bamaze umwaka umwe gusa bamenyanye, bahisemo kubana nyuma y’amafoto yabo bashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaje umunsi wabo udasanzwe.

Mu butumwa banyujijeho, Miranda yanditse amwe mu magambo yo muri bibiliya, yanditswe mu gitabo cya Matayo 19:6 agira ati “Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

Endrick w’imyaka 18 yerekeje muri Real Madrid ubwo yagurwaga mu ikipe ya Palmeiras yo muri Brazil, kuva yakwerekeza muri iy’ikipe yabashije gukina Kane, aho amaze gutsinda igitego kimwe gusa.

Amaze gutsindira ikipe y’Igihugu y’abakuru inshuro eshatu, mu nshuro 11 yahamagawe, aho bimugira umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere muba rutahizamu Isi izaba igenderaho mu gihe kiri imbere.

Mugihe yamaze muri Palmeiras, Endrick yatsinze ibitego 21 mu mikino 82. Endrick ashobora kwigaragaza bwa mbere muri Champions League ubwo Real Madrid izaba yakira Stuttgart mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Christian

Recent Posts

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

17 hours ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

18 hours ago

RIB yemeje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cya Miss Muyango

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha…

20 hours ago

Perezida Neva yakomoje ku biciro bikomeje gutumbagira mu gihugu cye

Mu gihugu cy'u Burundi hakomeje kuvugwa itumbagira rikabije ry'ibiciro bimwe na bimwe by'umwihariko ku isukari,…

21 hours ago

Rwanda: Hatangiye gukingirwa ubushita bw’inkende

Kuri uyu wa Kane taliki 19, Nzeri 2024, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bagiye gutangira…

21 hours ago

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutseho umwanya umwe iva ku mwanya wa 131 ijya ku…

2 days ago