Rutahizamu w’umunya-Brazil na Real Madrid Endrick w’imyaka 18 yashakanye n’umukunzi we Gabriely Miranda w’imyaka 23 usanzwe ari umunyamideli.
Aba bombi bamaze umwaka umwe gusa bamenyanye, bahisemo kubana nyuma y’amafoto yabo bashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaje umunsi wabo udasanzwe.
Mu butumwa banyujijeho, Miranda yanditse amwe mu magambo yo muri bibiliya, yanditswe mu gitabo cya Matayo 19:6 agira ati “Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
Endrick w’imyaka 18 yerekeje muri Real Madrid ubwo yagurwaga mu ikipe ya Palmeiras yo muri Brazil, kuva yakwerekeza muri iy’ikipe yabashije gukina Kane, aho amaze gutsinda igitego kimwe gusa.
Amaze gutsindira ikipe y’Igihugu y’abakuru inshuro eshatu, mu nshuro 11 yahamagawe, aho bimugira umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere muba rutahizamu Isi izaba igenderaho mu gihe kiri imbere.
Mugihe yamaze muri Palmeiras, Endrick yatsinze ibitego 21 mu mikino 82. Endrick ashobora kwigaragaza bwa mbere muri Champions League ubwo Real Madrid izaba yakira Stuttgart mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…