Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, umunya-Brazil Robertinho yatanze ubutumwa ku bakunzi b’ikipe nyuma y’uko uwari Perezida Jean Fidele yeguye.
Uwayezu Jean Fidele wari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yeguye ku mpamvu z’uburwayi nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’ikipe.
Ni ibintu byaje bitunguranye cyane ko haburaga n’amezi atageze no muri abiri ngo hongere habe andi matora yo gushaka umusimbura.
Ikindi cyari gitunguranye ni ukubona Perezida Uwayezu Jean Fidele yeguye nyamara ikipe itangiye urugendo rwo gutangira shampiyona no kwitegura andi marushanwa.
Ku mutoza Robertinho avuga ko ibi bihe barimo bitoroshye na gato mu mupira w’amaguru gusa asaba abakunzi b’iy’ikipe gukorera hamwe.
Ati “Ku bwegure bwa Perezida, birababaje kuko muri ruhago bisaba gutegura, buri umwe ari mu nshingano ze. Ariko byatewe n’uburwayi tugomba kubyubaha. Tumwifurije gukira.”
Uyu mutoza Robertinho wagaruwe mu ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka w’imikino, yakomeje agira ati “Icyo dukeneye ubu ni ugushyigikirwa na buri umwe kuko izina Rayon Sports ni izina rikomeye cyane. Turifuza ko buri umwe mu muryango wa Rayon Sports atuba hafi. Niko umupira w’abanyamwuga utegurwa.”
Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wataziwe akazina ka Robertinho ni umwe mu batoza bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports dore ko mu mwaka 2019, yahaye iy’ikipe igikombe cya shampiyona.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…