INKURU ZIDASANZWE

Rusizi: Yafashwe yaramaze gucucura abaturage yigize umukozi wa REG

Umugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa yiyita umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) akaka ruswa abaturage.

Byabereye mu Murenge wa Butare ku wa 17 Nzeri 2024, nyuma y’uko abaturage bagize amakenga kuri uyu mugabo w’imyaka 40, bagatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi.

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi no mu mirenge y’Akarere ka Nyamasheke hashize igihe humvikana abantu biyitirira REG bakagenda mu ngo z’abaturage, babaka amafaranga kugira ngo babahe umuriro w’amashanyarazi mu buryo budakurikije amategeko.

Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques yabwiye IGIHE ko iki kibazo nyuma yo kukimenya bakoze ubugenzuzi basanga koko hari abagenda bigize abakozi ba REG kandi atari bo bakaka abaturage amafaranga.

Ati “Mu cyumweru gishize nibwo twamenye ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare agenda yaka abaturage amafaranga ababwira ko azaba umuriro. Birashoboka ko ibikoresho akoresha yabyibaga mu giturage kuko ntabwo tuzi aho yabivanaga”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ildephonse Ngamije yabwiye IGIHE ko uyu mugabo w’imyaka 40 wafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’inzego z’ubuyobozi akurikiranyweho kwiba ibikoresho bya REG no kwaka ruswa abaturage.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), buvuga ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, abaye uwa gatanu ufatiwe muri ibi byaha mu gihe kitageze ku mezi atanu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

8 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

8 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago