IMIKINO

UEFA Champions League: Amakipe amwe yatangiye irushanwa ahabwa isomo rya ruhago

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo hatangiraga amarushanwa ya UEFA Champions League, aho amakipe yatunguwe no kunyagirwa imvura y’ibitego n’ibigugu.

Ni UEFA Champions League y’uyu mwaka yahinduriwe uburyo bwimikinire.

Liverpool yari yasuye ikipe ya AC Millan mu Butaliyani yabonye amanota atatu itsinze ibitego 3-1, iyi ikaba intsinzi ya mbere y’umutoza Arne Slot mushya muri iyi kipe.

Kurundi ruhande ikipe ya Bayern Munch nayo ifite umutoza mushya yabonye amanota atatu ku ku kibuga cyayo, aho yatsinze ikipe ya Dinamo Zagreb iyinyagiye ibitego 9-1, intsinzi ya mbere y’umutoza Vincent Kompany muri UEFA Champions League.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Real Madrid yatsinze Stuttgart yo mu Budage ibitego 3-1, Sporting CP itsinda Lille 2-0, mu gihe Aston Villa yatsinze Yang Boys 3-0. Muyindi mikino itegerejwe kuri uyu wa gatatu.

Bologna irakira Shakhtar Donetsk; Sparta Prague irakira Salzburg; Celtic irakira Slovan BratislavaClub; Brugge irakira Borussia Dortmund; Manchester City irakira Inter Milan, Paris Saint-Germain irakira Girona Fc

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

14 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago