Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutseho umwanya umwe iva ku mwanya wa 131 ijya ku mwanya wa 130 ku rutonde rwashyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024.
Ikipe y’u Rwanda yari ku mwanya wa 131 ku rutonde rwaherukaga gusohoka muri Nyakanga 2024.
Ikipe y’Igihugu iheruka gukina muri uku kwezi kwa Nzeri mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 aho yangayije na Libya na Nigeria bari kumwe mu itsinda rya kane.
Urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa19 Nzeri, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byazamutse ku rutonde ruvuye ku mwanya wa 131 rugera ku mwanya 130 n’amanota 1123.32.
Uru rutonde rushya rugaragaza ko habayeho impinduka mu bihugu 10 bya mbere ku Isi ugereranyije n’ukwezi kwa Nyakanga, urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brazil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 14), Sénégal (21), Misiri (31), Côte d’Ivoire (33), Tunisia (36) Nigeria (39), Algeria (41), Cameroun (53), Mali (54), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (58).
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 58, Uganda (90), Kenya (102), Tanzania (110) n’u Burundi (136).Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 24 Ukwakira 2024.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…