Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutseho umwanya umwe iva ku mwanya wa 131 ijya ku mwanya wa 130 ku rutonde rwashyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024.
Ikipe y’u Rwanda yari ku mwanya wa 131 ku rutonde rwaherukaga gusohoka muri Nyakanga 2024.
Ikipe y’Igihugu iheruka gukina muri uku kwezi kwa Nzeri mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 aho yangayije na Libya na Nigeria bari kumwe mu itsinda rya kane.
Urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa19 Nzeri, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byazamutse ku rutonde ruvuye ku mwanya wa 131 rugera ku mwanya 130 n’amanota 1123.32.
Uru rutonde rushya rugaragaza ko habayeho impinduka mu bihugu 10 bya mbere ku Isi ugereranyije n’ukwezi kwa Nyakanga, urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brazil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 14), Sénégal (21), Misiri (31), Côte d’Ivoire (33), Tunisia (36) Nigeria (39), Algeria (41), Cameroun (53), Mali (54), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (58).
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 58, Uganda (90), Kenya (102), Tanzania (110) n’u Burundi (136).Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 24 Ukwakira 2024.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…