RWANDA

Nyaruguru: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma

Mu Kagari ka Samiyonga, mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, akajya kwirega k’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Uwo mugabo witwa Eric Dushimirimana w’imyaka 25, niwe bivugwa ko yaba yarishe umugore we Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27, mu ma saa mbiri z’ijoro ku itariki 16 Nzeri 2024. Inkuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye uwo mugabo agiye kwirega kuri RIB.

Haravugwa amakuru atandukanye y’uburyo ashobora kuba yaramwishemo ariko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Claude Mwiseneza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira. Ariko hari n’abakeka ko yaba yaramunize.

Ku bijyanye n’imvano yo kumwica, Gitifu Mwiseneza avuga ko yabwiwe ko uwo mugabo n’umugore, bashyamiranaga biturutse ku kuba umugabo yaramushinjaga kumuca inyuma, akanavuga ko umwana w’umuhungu w’ukwezi kumwe nyakwigendera yasize atari uwe.

Yagize ati: “ Bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa na RIB.”

Binavugwa ko umugore yagiye kubyara aturutse iwabo aho yari yarahukaniye, umugabo akamusanga kwa muganga avuga ko yabonye gihamya ko umwana atari uwe ariko yabonana na muganga, akamugaragariza ko umwana ari uwe, afatiye ku kubara igihe umugabo yatangiye kubana n’umugore we.

Icyo gihe umugore yagarutse mu rugo biturutse ku kubumvikanisha byakozwe n’imiryango yabo (uw’umugabo n’uw’umugore).

Abaturanyi bo bavuga ko gushyamirana byajyaga bituruka ku mugabo watumaga umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bari bifashije, ku buryo uwa nyuma yazanye ari ingurube bagurishije ibihumbi 90 Frw, umugabo akamuhaho ibihumbi icyenda (9000Frw) byonyine.

Icyo gihe umugabo ngo yabwiye umugore ngo ajye kuzana indi mitungo, undi amubwira ko icyari gisigaye ari iyo ngurube yari yazanye, cyane ko n’inzu babagamo bari bakiri no kubaka ngo yari yavuye mu mafaranga umugore yakuye iwabo.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago