IMIKINO

Patriots BBC yatsinze APR BBC igarura icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 61-49 amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri mu mikino ya nyuma ya kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’Abagabo.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, muri BK Arena.

APR BBC yashakaga gutsinda umukino kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe mu gihe Patriots BBC yirindaga gutsindwa umukino wa gatatu wari gutuma itakaza amahirwe yo guhatanira igikombe.

APR BBC yatangiye umukino neza, Ntore Habimana na Axel Mpoyo batsinda amanota.

Ku rundi ruhande Patriots na yo yatsindaga amanota ibifashijwemo na Ndizeye Dieudonne, William Perry na Stephaun Branch.

Agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganyije amanota 14 kuri 14.

Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yagarukanye imbaraga itangira kongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Ndizeye Dieudonne, Furaha Kado na Stephaun Branch.

Aka gace karangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 20 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo n’abakinnyi Stephaun Branch, William Perry na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne batsinda.

Mu minota itatu ya nyuma, APR BBC yagarutse mu mukino itangira kugabanya ikinyuranyo Abakinnyi nka Bush Wamukota, Isaiah Miller na Axel Mpoyo batsinda amanota.

Aka gace karangiye Patriots ikomeje kuyobora umukino n’amanota 48 kuri 40 ya APR BBC

Mu gace ka nyuma, Patriots BBC yakomeje kongera amanota abakinnyi nka Steve Hagumitwali, Ndizeye Dieudonne bakomeza gutsinda.

APR BBC yaje kugaragazaga umunaniro no kudahagarara neza mu bwugarizi bituma Patriots yongera ikinyuranyo.

Umukino warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 61-49, amakipe yombi anganya imikino ibiri kuri ibiri muri iyi mikino ya kamarampaka.

Muri uyu mukino, Branch Stephaun wa Patriots BBC yatsinze amanota 16.

Umukino wa gatanu uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 muri BK Arena.

Amakipe yombi agomba guhura mu mikino irindwi, itanze indi gutsinda ine akaba ari yo yegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Christian

Recent Posts

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

8 minutes ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

28 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

49 minutes ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago