POLITIKE

Singapore: Perezida Kagame yagaragaje iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Paul Kagame uri muri Singapore, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko nyuma yayo, rwayasize inyuma rugashaka uburyo rwongera kwiyubaka ruhereye ku busa, rubifashijwemo na Politiki n’imiyoborere byiza.

Advertisements

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 mu kiganiro yatangiye mu bikorwa by’Ihuriro Milken Asia Summit ritegurwa n’Ikigo Milten Institute.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Umuyobozi wa Milten Institute, Richard Ditizio; Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse ikanasiga Igihugu ari umuyonga, ku buryo kucyubaka byasabaga guhera ku busa.

Yavuze ko kubaka u Rwanda bitari gushoboka iyo Abanyarwanda batagira amahitamo meza yabibafashijemo, ubu Igihugu cyabo kikaba gikomeje gutera intambwe igana imbere.

Yagize ati “U Rwanda rwagize amateka akomeye ariko twayasize inyuma. Kugira ngo tugane imbere kandi tuhagere, byadusabaga ko tugira amahitamo, amahitamo ya Polititiki iyo ubishaka. Bihera ku kubyumvisha buri wese mu Gihugu no kumva impamvu ayo mahitamo ari ingenzi.”

Perezida Kagame avuga ko Politiki nziza ubwayo idakemura ibibazo, ariko ko izana umwuka mwiza utuma abantu babona uburyo bwo kubishakira umuti.

Ati “Politiki ni ingenzi kuko izana umwuka mwiza utuma ibindi bintu bishoboka. Uko ni ko twatangiye gushaka uburyo hakorwa ubucuruzi, no kureshya ishoramari. Twagombaga gushaka uburyo buboneye bwadufasha kureshya ishoramari kuza mu Gihugu cyacu ndetse no gutuma Abanyarwanda na bo baryisangamo.”

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko ariko Politiki n’imirongo migari byiza bitari bihagije. Ati “Hejuru yabyo hagomba kuza imiyoborere iboneye izana ituze.”

Yakomeje agira ari “Imiyoborere ni ingingo ijyana n’uburenganzira ndetse no kubazwa inshingano. Turwanya ruswa. Twatumye habaho urubuga aho umuntu wishoye muri iyo bintu yumva ko atari ikintu cyiza yagiyemo, byumwihariko iyo yafashwe.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri iyi miyoborere itihanganira ikibi, hagomba kuba hari n’ubutabera bukora neza, kugira ngo abafatirwa muri ibyo bikorwa bibi babiryozwe.

Perezida Kagame yitabiriye ibikorwa by’Ihuriro Milken Asia Summit bitegurwa n’Ikigo Milten Institute
Perezida Kagame yagaragarije amahanga iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago