IMIKINO

UCL: Inter Milan yahagamye Man City ikuraho agahigo kari kamaze imyaka itanu

Ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani yaraye ikuyeho agahigo ka Man City ko kuba yari imaze imyaka 5 itanganyiriza ku kibuga cyayo mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League.

Advertisements

Ni mu mikino wa Champions League, yakomeza mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 18 Nzeri 2024, aho umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu mikino yamatsinda, iherutse kuba mu myaka 5 ku kibuga cya Man City, yose yari yarayitsinze ndetse ntawo inganyije.

Aka gahigo kakuweho na Inter Milan yo mu Butaliyani, nyuma yo kunganya ubusa ku busa nyuma y’uko ikipe ya Man City yashatse igitego mu minota 90, cyikabura.

Si ubwa mbere aya makipe yombi ahuye kuko muri 2022-2023, bahuriye kuri Finali ya UEFA Champions League, umukino warangiye Man City itwaye igikombe cyayo cya mbere muri iri rushanwa itsinze igitego 1-0.

Nyuma y’umukino wa Champions League, amakipe yombi afite urugamba rutoroshye kuko tariki 22 nzeri 2024 muri Shampiyona y’Ubwongereza Man City izakira Arsenal, ikipe bamaze imyaka ibiri bahanganye, ndtse bakaba bakurikirana kurutonde rwa shampiyona, Man City ku mwanya wa mbere n’amanota 12, mu gihe Arsenal ifite amanota 10 ku mwanya wa kabiri.

Ikipe ya Enter Milan yo izakira AC Milan muri Delibi yo mu Butaliyani aho bageze ku munsi wa 5 wa shampiyona, Enter ku mwanya wa 3 n’amanota 8 mu gihe AC Milan iri ku mwanya wa 10 n’amanota 5.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago