Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yavuze kuri kapiteni we uherutse kuvunikira mu ikipe y’igihugu ya Norvege mu mikino ya UEFA Nations League, mbere y’uko bakina umukino wa mbere wa Champions League.
Martin Ødegaard aherutse kugira imvune yo ku kirenge amagufa akavunika, ibyo bita (Ligament in the ankle). Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yavuzeko atazi igihe cyanyacyo azagarukira gusa bagomba kumubura igihe gito.
Arteta yagize ati ”Ntago natanga igihe cyanyacyo azagarukira, kuko ntago ndi umuganga, ni ibintu tutaramenya neza gusa tugomba kumuburaho igihe gito, ndatekereza nta kwezi kurimo, reka dutegereze.”
Ikipe ya Arsenal ifite umukino wa UEFA Champions League kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2024, aho bagomba kwerekeza mu gihugu cy’Ubutaliya gukina na Atalanta.
Nyuma ya Champions League bazajya ku kibuga cya Manchester City, muri shampiyona y’Ubwongereza, aho iyi mikino yose ikomeye badafite kapiteni Martin Ødegaard.
Mu mukino wa shampiyona y’Ubwongereza baheruka n’ubundi badafite kapiteni wabo, Arsenal yegukanye intsinzi y’igitego 1-0 itsinze Tottenham Hotspur.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…