Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera gukina umukino ukomeye wa shampiyona na Arsenal Fc mpera za wikendi.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yasohotse mu kibuga ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa Champions League tariki 18 Nzeri 2024, ubwo bakinaga na Inter Milan.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa ku munota wa 46 Kapiteni Kevin De Bruyne, yasohotse mukibuga asimburwa n’Umudage Ilkay Gundogan, kubera ikibazo cy’imvune yari agize.
Ibi bibaye mu gihe ku cyumweru tariki 22 nzeri 2024, bafite umukino ukomeye bazakiramo ikipe ya Arsenal, bamaze igihe bahanganye muri shampiyona.
De Bruyne ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Man City, kuko usibye kuba ari Kapiteni w’iyikipe , asanzwe afasha mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no kuyobora umukino wa Manchester City.
Ku ruhande rwa Arsenal nabo ntago bafite kapiteni wabo Martin Ødegaard, kuko yavunikiye mu mikino ya UEFA Nations League, umutoza wa Arsenal Mikel Arteta aherutse gutangaza ko bagomba ku mubura igihe gitoya.
Mu mikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona ishize, ikipe ya Arsenal niyo y’itwaye neza kuko yatsinze umukino umwe banganya undi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…