Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagahamya ko harimo Miss Muyango Claudine, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bagize uruhare mu kuyakwirakwiza.
Mu minsi ishize Miss Muyango abinyujije ku rubuga rwa X ubwo yari yitabiriye ikiganiro yatumiwemo ngo avuge kuri aya mashusho, yemeje ko atari aye ndetse yongeraho ko iki kibazo yamaze ku kigeza mu buyobozi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugore yamaze kubagezaho ikirego ndetse cyanatangiye gukorwaho iperereza.
Ati “Nibyo twamaze kwakira ikirego cya Muyango, twatangiye n’iperereza, andi makuru aracyari ibanga kuko tukiri gukora iperereza.”
Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko ari Muyango niyo yatumye uyu mukobwa agana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumurenganure, cyane ko uretse kuba yarasakazwaga agaragaza abari gukora ibiteye isoni bakabimwitirira, atari we nyirabyo.
Mu butumwa yageneye abakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoreraho ibyaha.Ati “Ntabwo kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho biguha ubudahangarwa cyangwa uburenganzira bwo kwifata no gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’urukozasoni.”
“Ntabwo kugira shene ya youtube cyangwa ugakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biguha uburenganzira bwo kwibasira abandi cyangwa kwinjira mu buzima bwite bw’undi muntu.”
Dr. Murangira B. Thiery yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga bishora muri ibi byaha ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutazigera rubihanganira.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…