RWANDA

RIB yemeje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cya Miss Muyango

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagahamya ko harimo Miss Muyango Claudine, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bagize uruhare mu kuyakwirakwiza.

Mu minsi ishize Miss Muyango abinyujije ku rubuga rwa X ubwo yari yitabiriye ikiganiro yatumiwemo ngo avuge kuri aya mashusho, yemeje ko atari aye ndetse yongeraho ko iki kibazo yamaze ku kigeza mu buyobozi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugore yamaze kubagezaho ikirego ndetse cyanatangiye gukorwaho iperereza.

Ati “Nibyo twamaze kwakira ikirego cya Muyango, twatangiye n’iperereza, andi makuru aracyari ibanga kuko tukiri gukora iperereza.”

Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko ari Muyango niyo yatumye uyu mukobwa agana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumurenganure, cyane ko uretse kuba yarasakazwaga agaragaza abari gukora ibiteye isoni bakabimwitirira, atari we nyirabyo.

Mu butumwa yageneye abakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoreraho ibyaha.Ati “Ntabwo kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho biguha ubudahangarwa cyangwa uburenganzira bwo kwifata no gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’urukozasoni.”

“Ntabwo kugira shene ya youtube cyangwa ugakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biguha uburenganzira bwo kwibasira abandi cyangwa kwinjira mu buzima bwite bw’undi muntu.”

Dr. Murangira B. Thiery yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga bishora muri ibi byaha ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutazigera rubihanganira.

Christian

Recent Posts

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

15 hours ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

16 hours ago

Perezida Neva yakomoje ku biciro bikomeje gutumbagira mu gihugu cye

Mu gihugu cy'u Burundi hakomeje kuvugwa itumbagira rikabije ry'ibiciro bimwe na bimwe by'umwihariko ku isukari,…

19 hours ago

Rwanda: Hatangiye gukingirwa ubushita bw’inkende

Kuri uyu wa Kane taliki 19, Nzeri 2024, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bagiye gutangira…

19 hours ago

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutseho umwanya umwe iva ku mwanya wa 131 ijya ku…

2 days ago

Singapore: Perezida Kagame yagaragaje iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Paul Kagame uri muri Singapore, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ya…

2 days ago