RWANDA

Rwanda: Hatangiye gukingirwa ubushita bw’inkende

Kuri uyu wa Kane taliki 19, Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bagiye gutangira guhabwa urukingo rw’ubushita bw’inkende mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo hamaze iminsi havugwa iyi ndwara yatangirije mu gihugu ruhana nacyo imbibi ari cyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Gukingira Abanyarwanda byatangiriye ku batwara amakamyo ava mu Rwanda ajya mu mahanga kurangura.

Abandi bakingiwe ni abaganga, abakora muri hoteli za restaurants n’abandi bafite ibyago byo kwandura ubushita bw’inkende.

Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko abantu bagaragayeho iriya ndwara ari abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umuntu wa mbere uburwaye yabonetse ku wa 27, Nyakanga, 2024.

Nsanzimana yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’inzego zose zirimo abajyanama b’ubuzima bareba niba hari uwaba afite ibimenyetso by’iriya ndwara ajyanwe kwa muganga.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “ Twizeye ko mu minsi ya vuba ubushita bw’inkende buzaba bwahagaritswe, nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho hano mu Rwanda. Ubushobozi burahari kandi inzego zose zibirimo. Icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe, ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwivuza ngo asuzumwe n’abo bahuye akabamenyekanisha mu nzego”.

Iyi ndwara yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye, ikaba ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso ku muntu wayanduye iyi ndwara bigaragara hagati y’iminsi itatu n’iminsi 14.

Birangwa no kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru.

Uwayanduye kandi agira umuriro, akababara umutwe, akaribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Iyo avuwe hakiri kare bituma akira vuba kuko nyuma y’ibyumweru bibiri aba yagaruye agatege.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ku kigero cya 80% by’abantu bibabisiwe ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi barimo indaya, abakiliya bazo, urubyiruko cyangwa abandi bakora iyo mibonano.

Inkingo zatangiye gutangwa mu rwego rwo gukingira Mpox

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

16 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

16 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago