RWANDA

Rwanda: Hatangiye gukingirwa ubushita bw’inkende

Kuri uyu wa Kane taliki 19, Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bagiye gutangira guhabwa urukingo rw’ubushita bw’inkende mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo hamaze iminsi havugwa iyi ndwara yatangirije mu gihugu ruhana nacyo imbibi ari cyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Gukingira Abanyarwanda byatangiriye ku batwara amakamyo ava mu Rwanda ajya mu mahanga kurangura.

Abandi bakingiwe ni abaganga, abakora muri hoteli za restaurants n’abandi bafite ibyago byo kwandura ubushita bw’inkende.

Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko abantu bagaragayeho iriya ndwara ari abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umuntu wa mbere uburwaye yabonetse ku wa 27, Nyakanga, 2024.

Nsanzimana yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’inzego zose zirimo abajyanama b’ubuzima bareba niba hari uwaba afite ibimenyetso by’iriya ndwara ajyanwe kwa muganga.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “ Twizeye ko mu minsi ya vuba ubushita bw’inkende buzaba bwahagaritswe, nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho hano mu Rwanda. Ubushobozi burahari kandi inzego zose zibirimo. Icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe, ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwivuza ngo asuzumwe n’abo bahuye akabamenyekanisha mu nzego”.

Iyi ndwara yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye, ikaba ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso ku muntu wayanduye iyi ndwara bigaragara hagati y’iminsi itatu n’iminsi 14.

Birangwa no kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru.

Uwayanduye kandi agira umuriro, akababara umutwe, akaribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Iyo avuwe hakiri kare bituma akira vuba kuko nyuma y’ibyumweru bibiri aba yagaruye agatege.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ku kigero cya 80% by’abantu bibabisiwe ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi barimo indaya, abakiliya bazo, urubyiruko cyangwa abandi bakora iyo mibonano.

Inkingo zatangiye gutangwa mu rwego rwo gukingira Mpox

Christian

Recent Posts

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

15 hours ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

16 hours ago

RIB yemeje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cya Miss Muyango

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha…

18 hours ago

Perezida Neva yakomoje ku biciro bikomeje gutumbagira mu gihugu cye

Mu gihugu cy'u Burundi hakomeje kuvugwa itumbagira rikabije ry'ibiciro bimwe na bimwe by'umwihariko ku isukari,…

19 hours ago

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutseho umwanya umwe iva ku mwanya wa 131 ijya ku…

2 days ago

Singapore: Perezida Kagame yagaragaje iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Paul Kagame uri muri Singapore, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ya…

2 days ago