Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, abasaba gushimisha inkotanyi bagasezerera Pyramids FC.
Ni mu mukino wo kwishyura wa Caf Champions League, uteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 saa mbiri z’ijoro ukabera mu Misiri.
Ikipe ya Apr FC yamaze kugera muri iki gihugu aho igomba gukina uyu mukino wo kwishyura , dore ko umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye amakipe yombi anaganyije 1-1.
Abicishije ku rubuga rwa X, Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe Gen. Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwihagararaho bagakora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda ya CAF Champions League.
Yagize ati “Bakinnyi ba APR F.C, mwatweretse ko muri Intare kandi mushoboye. Inama n’intego ni ya yindi. Mwarahize natwe biba uko, nimuze duhigure Abakunzi b’Inkotanyi barategereje. APR F.C, intsinzi Iteka.”
Amakuru avuga buri mukinnyi yemerewe agahimbazamusyi k’amadorali ibihumbi 3000 nibasezerera Pyramids, Gen Mubarakh na we ngo yemeye kongeraho andi ariko amateka akandikwa.
Ikipe ya APR FC kugeza ubu ntabwo irakura intsinzi mu Barabu, ndetse mu mwaka wa 2004 ubwo yasezereraga Zamalek yo mu Misiri mu cyiciro wagereranya n’iki, yari yatsindiwe mu Misiri 3-2 gusa itsindira i Kigali ibitego 4-1.
Iyi kipe mbere yo guhaguruka mu Rwanda umukinnyi wayo wo hagati Taddeo Lwanga yijeje abafana ko bazakora ibishoboka bagakosora amakosa yakorewe i Kigali, maze bakaba batera intambwe yananiye ababanjirije muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…