IMIKINO

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR BBC yakoze mu jisho Patriots BBC iy’itsinda amanota 80-78 mu mukino wa nyuma wa gatanu mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, itangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe.

Amakipe yombi yagiye muri uyu mukino anganya intsinzi ebyiri, bityo buri imwe yasabwaga gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi atsindana abarimo Stephaun Branch kuruhande rwa Patriots BBC na Aliou Diarra ukinira APR BBC babona amanota menshi. Agace ka mbere karangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 21 ya APR BBC.

Stephaun Branch watsindiye amanota menshi Patriots BBC

Patriots yakomerejeho no mu ntangiriro z’agace ka kabiri izamura ikinyuranyo kigera mu manota 14. Ikipe y’Ingabo yagorwaga cyane muri iyi minota, kuko Isaiah Miller na Axel Mpoyo gutsinda bitabakundiraga.

Aka gace Patriots yagatsinze ku manota 30 kuri 17 y’Ikipe y’Ingabo. Igice cya mbere cyarangiye iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 38 ya APR BBC. Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka gatatu, Aliou Diarra na Isaiah Miller batsinda amanota menshi.

Iyi kipe yagatsinze ku manota 20-8. Icyakora Patriots yakomeje kuyobora umukino n’amanota 62 kuri 58 ya APR BBC.

Isaiah Miller yagiye ikipe ya Patriots BBC

Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka nyuma, mu gihe ku rundi ruhande, Patriots yari ifite igihunga bityo igahusha n’amanota menshi.Ku munota wa gatanu w’aka gace, APR BBC yakuyemo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya amanota 67-67. Patriots yakomeje guhusha lancer franc nyinshi, mu gihe indi yo yakoraga amanota bityo iyobora umukino ari nako ishyiramo ikinyuranyo.

Habura umunota n’igice, Branch yatsinze amanota atatu y’ingenzi cyane, amakipe yombi anganya amanota 74-74. Umukino warangiye, APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-78 yiyongerera amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.Stephaun Branch yatsinze amanota 31 anakora rebound 12, mu gihe Isaiah Miller yatsindiye APR amanota 24 anakora rebound umunani.

Umukino wa gatandatu, uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 22 Kanama 2024 muri BK Arena, aho Ikipe y’Ingabo isabwa gutsinda ikisubiza Igikombe cya Shampiyona, mu gihe Patriots yazatuma hakinwa umukino wa karindwi.

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

20 mins ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

2 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

2 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

23 hours ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

1 day ago

RIB yemeje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cya Miss Muyango

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha…

1 day ago