IMIKINO

APR FC yananiwe gukandagiza ikirenge mu matsinda ya CAF Champions League, isubirwa na Pyramids Fc

Ikipe ya APR Fc yananiwe kwikura imbere ya Pyramids Fc mu mukino wabereye mu Misiri isezererwa mu rugendo rugana mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri y’ikurikiranya.

APR FC yari yagiye gukina umukino wa kabiri w’ijonjora rya CAF Champions League hamwe na Pyramids Fc ntiyahiriwe n’urugendo, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko n’umwaka ushize yayisezereye ku kinyuranyo cy’ibitego 6-1.

Umukino wa mbere mu mukino wabereye kuri stade Amahoro amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Iyi Pyramids Fc yo mu Misiri yari yakiriye ikipe ya APR Fc kuri Stade yitiriwe 30 Kamena (30 June Stadium) mu mukino wo kwishyura. Ni umukino utari witabiriye cyane ugereranyije n’uwabereye i Kigali.

Gusa ibyo ntibyatumye ikipe nka Pyramids Fc yari murugo idashyira igitutu ku ikipe ya APR Fc wabonaga ko yashakaga kugarira cyane.

APR FC yasabwaga gutsinda umukino cyangwa kunganya ibitego birenze kimwe kugira ngo ikabye inzozi zo gukandagira mu matsinda ya CAF Champions League, ku munota wa 10 w’umukino nyuma y’uko ba myugariro ba Pyramids Fc bakoze amakosa imbere y’izamu, Dauda Seidu yateye ishoti riremereye abonera igitego cya mbere ikipe y’Ingabo.

Nyuma yaho ikipe ya APR Fc yahise isa n’iyugarira cyane, byahise bituma abakinnyi ba Pyramids Fc baboneraho gukina bashaka ibitego.

Ibifashijwemo n’abakinnyi bayo baca ku mpande, Pyramids Fc, yari yasatiriye cyane yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 44 cyatsinzwe na Mohammed Al-Sheeb, amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Pyramids Fc yashakaga kongeramo ibitego kugira ngo yizere intsinzi, ari nako APR Fc ikina yugarira icungira no kohereza imbere imbere kuri rutahizamu wayo Mamadou Sy akaba yabasha kubona igitego.

Gusa siko byagenze kuko Pyramids Fc yaje gukomeza kotsa igitutu ikipe y’Ingabo, kugeza ubwo ku munota wa 67, rutahizamu Fiston Mayele yatsinze igitego cya kabiri ateresheje umutwe, ku mupira mwiza warututse ku mpande.

APR FC yarushijwe bigaragara, yaje gukora amakosa imbere y’izamu bituma bayihanira penaliti yaje guterwa neza na Karim Hafez ku munota wa 92 mu minota 95 bari bongereyeho. Umukino urangira Pyramids Fc itsinze ibitego 3-1 bya APR Fc, bikaba ikinyuranyo cy’ibitego 4-2 ku mikino ibiri.

Pyramids Fc yatsinze APR Fc ibitego 3-1
Fiston Mayele wari watsindiye igitego i Kigali yongeye kubonera igitego Pyramids Fc mu Misiri
Ikipe ya APR Fc yasezerewe mu rugendo rwo kujya mu matsinda ya CAF Champions League

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona…

3 hours ago

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje…

5 hours ago

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

1 day ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

1 day ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

1 day ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

1 day ago