Ikipe ya APR Fc yananiwe kwikura imbere ya Pyramids Fc mu mukino wabereye mu Misiri isezererwa mu rugendo rugana mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri y’ikurikiranya.
APR FC yari yagiye gukina umukino wa kabiri w’ijonjora rya CAF Champions League hamwe na Pyramids Fc ntiyahiriwe n’urugendo, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko n’umwaka ushize yayisezereye ku kinyuranyo cy’ibitego 6-1.
Umukino wa mbere mu mukino wabereye kuri stade Amahoro amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Iyi Pyramids Fc yo mu Misiri yari yakiriye ikipe ya APR Fc kuri Stade yitiriwe 30 Kamena (30 June Stadium) mu mukino wo kwishyura. Ni umukino utari witabiriye cyane ugereranyije n’uwabereye i Kigali.
Gusa ibyo ntibyatumye ikipe nka Pyramids Fc yari murugo idashyira igitutu ku ikipe ya APR Fc wabonaga ko yashakaga kugarira cyane.
APR FC yasabwaga gutsinda umukino cyangwa kunganya ibitego birenze kimwe kugira ngo ikabye inzozi zo gukandagira mu matsinda ya CAF Champions League, ku munota wa 10 w’umukino nyuma y’uko ba myugariro ba Pyramids Fc bakoze amakosa imbere y’izamu, Dauda Seidu yateye ishoti riremereye abonera igitego cya mbere ikipe y’Ingabo.
Nyuma yaho ikipe ya APR Fc yahise isa n’iyugarira cyane, byahise bituma abakinnyi ba Pyramids Fc baboneraho gukina bashaka ibitego.
Ibifashijwemo n’abakinnyi bayo baca ku mpande, Pyramids Fc, yari yasatiriye cyane yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 44 cyatsinzwe na Mohammed Al-Sheeb, amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Pyramids Fc yashakaga kongeramo ibitego kugira ngo yizere intsinzi, ari nako APR Fc ikina yugarira icungira no kohereza imbere imbere kuri rutahizamu wayo Mamadou Sy akaba yabasha kubona igitego.
Gusa siko byagenze kuko Pyramids Fc yaje gukomeza kotsa igitutu ikipe y’Ingabo, kugeza ubwo ku munota wa 67, rutahizamu Fiston Mayele yatsinze igitego cya kabiri ateresheje umutwe, ku mupira mwiza warututse ku mpande.
APR FC yarushijwe bigaragara, yaje gukora amakosa imbere y’izamu bituma bayihanira penaliti yaje guterwa neza na Karim Hafez ku munota wa 92 mu minota 95 bari bongereyeho. Umukino urangira Pyramids Fc itsinze ibitego 3-1 bya APR Fc, bikaba ikinyuranyo cy’ibitego 4-2 ku mikino ibiri.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…