IMIKINO

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo gutsinda ikipe ya Gasogi United.

Ni umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, aho ikipe ya Gasogi united yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi mbere y’umukino, aho Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yari yavuze ko agomba gutsinda ikipe ya Rayon Sports agahoza amarira y’abakunzi ba APR Fc.

KNC kandi yari yatangaje ko uyu mukino uzarangira atsinze igitego 1-0.

Gusa siko byagenze kuko Rayon Sports yaje kwima amatwi ayo magambo yose, ibifashijwemo n’abakinnyi bayo yabashije kwegukana intsinzi y’igitego 1-0 bwa Gasogi united.

Ni igitego cyatsinzwe na Charles Bbaale ku munota wa 50 w’umukino w’igice cya kabiri Gikundiro ibona amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’umwaka 2024/25.

Mu mikino itatu yabanje ikipe ya Rayon Sports yari itarabona amanota atatu mbumbe muri shampiyona.

Mu yindi mikino y’umunsi wa kane yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1, AS Kigali inganya na Rutsiro FC 0-0, mu gihe Amagaju FC yatsindiwe na Musanze FC iwayo ibitego 3-0.

Christian

Recent Posts

APR FC yananiwe gukandagiza ikirenge mu matsinda ya CAF Champions League, isubirwa na Pyramids Fc

Ikipe ya APR Fc yananiwe kwikura imbere ya Pyramids Fc mu mukino wabereye mu Misiri…

2 hours ago

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje…

4 hours ago

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

1 day ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

1 day ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

1 day ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

1 day ago