IMIKINO

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo gutsinda ikipe ya Gasogi United.

Ni umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, aho ikipe ya Gasogi united yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi mbere y’umukino, aho Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yari yavuze ko agomba gutsinda ikipe ya Rayon Sports agahoza amarira y’abakunzi ba APR Fc.

KNC kandi yari yatangaje ko uyu mukino uzarangira atsinze igitego 1-0.

Gusa siko byagenze kuko Rayon Sports yaje kwima amatwi ayo magambo yose, ibifashijwemo n’abakinnyi bayo yabashije kwegukana intsinzi y’igitego 1-0 bwa Gasogi united.

Ni igitego cyatsinzwe na Charles Bbaale ku munota wa 50 w’umukino w’igice cya kabiri Gikundiro ibona amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’umwaka 2024/25.

Mu mikino itatu yabanje ikipe ya Rayon Sports yari itarabona amanota atatu mbumbe muri shampiyona.

Mu yindi mikino y’umunsi wa kane yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1, AS Kigali inganya na Rutsiro FC 0-0, mu gihe Amagaju FC yatsindiwe na Musanze FC iwayo ibitego 3-0.

Christian

Recent Posts

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

3 days ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

5 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

7 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

7 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

1 week ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

1 week ago