Categories: IMIKINORWANDA

APR BBC yakoze amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 15

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 73-70, yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikaba ibikoze ku nshuro ya 15 mu mateka yayo.

Advertisements

Iyi kipe y’Ingabo kandi yahise ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2025.

Muri uyu mukino wa nyuma wa gatandatu mu ya kamarampaka, Patriots BBC yakinnye idafite William Perry wasoje umukino uheruka yavunitse umugongo, mu gihe APR BBC yo yari ifite abakinnyi bayo bose.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 19 kuri 17 ya APR BBC.

Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Aliou Diarra na Axel Mpoyo batangira gutsinda amanota menshi ari nako iyobora umukino. Aka gace yagatsinze ku manota 19 kuri 14 ya Patriots BBC.

Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 33 ya Patriots BBC.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Ntore Habimana na Isaiah Miller barushaho gutsinda amanota menshi.

Ku rundi ruhande, Patriots ntabwo yari mu mukino neza kuko abakinnyi bayo bazwiho gutsinda amanota menshi nka Ndizeye Dieudonné byabagoye.

Ni mu gihe, Stephaun Branch we yagize amakosa menshi kare, bigatuma adakina iminota myinshi. Aka gace, Ikipe y’Ingabo yagatsinze ku manota 25-18.

Ni mu gihe, muri rusange agace ka gatatu karangira, APR BBC yongereye ikinyuranyo kigera ku manota 10 (61-51).

Patriots yubuye umutwe mu gace ka nyuma, Ndizeye na Branch bayitsindira amanota, igabanya ikinyuranyo hasigaramo amanota abiri (69-67).

Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 73-70, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri ya yikurikiranya, ikaba iya 15 muri rusange.

APR BBC yahembwe miliyoni 15 Frw, Patriots BBC ya kabiri ihabwa miliyoni 7,5 Frw, mu gihe REG BBC yahawe miliyoni 3,5 Frw.

Isaiah Miller wa APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi mikino (MVP), anahabwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa ariwe umuterankunga.

Umunyamerika Isaiah Miller niwe wabaye umukinnyi mwiza wa BetPawa Playoffs 2024

Ni mu gihe, abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona isanzwe (Regular Season), bayobowe na Chadie Bowie wa Kepler BBC wabaye uwahize abandi.

Pitchou Manga wa REG BBC yabaye uwugariye neza na Ndizeye Dieudonné wabaye uwatsinze amanota atatu menshi, mu gihe Henry Mwinuka utoza Patriots BBC ariwe wabaye umutoza mwiza w’umwaka.

Pitchou Manga wa REG BBC yabaye umukinnyi wugariye neza
Ndizeye Dieudonné wabaye uwatsinze amanota atatu menshi
Henry Mwinuka utoza Patriots BBC niwe wabaye umutoza mwiza w’umwaka
(MIP) umukinnyi witwaye neza muri shampiyona Musinga Fabric

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago