Gacinya Chance Denis wabaye umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, yishongoye kuri KNC wa Gasogi United wari wavuze ko azabatsinda amubwira ko miliyoni 45 Frw yakuye mu mukino zizamufasha gusunika amezi 2 ariko amanota 3 yo ntayo yari kubona.
Hari nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 maze Rayon Sports igatsinda Gasogi United 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.
Mbere y’uyu mukino, KNC yari yavuze ko agomba gutsinda Rayon Sports kuko itari ku rwego rwa Gasogi United.
Ibi ni bimwe mu byatumye abahoze Bayingana Rayon Sports barimo na Gacinya Chance Denis bahaguruka bagategura uyu mukino kugira ngo bazatsinde Gasogi United.
Nyuma yo gutsindwa 1-0, KNC yavuze ko ari bo bitsinze, kuko Rayon Sports nta kintu na kimwe yakinnye, bayihushije uburyo bwinshi.
Ati “Ni amahirwe make kuko uyu mukino nari kuba nawurangije mu gice cya mbere ariko iyo utabashije kubyaza umusaruro amahirwe ya we ni ko bigenda.”
“Ikindi ntabwo ikipe yigeze ishota mu izamu nitwe twitsinze, kapiteni wacu umukinnyi ngenderwaho abona ikarita itukura ikipe inanirwa gutera mu izamu turi abakinnyi 9 turakomeza turayisatira, ni ibyo.”
Gacinya Chance Denis wari warebye uyu mukino yahise aza aramubwira ati “ngaho ryama wishimye se, ko wakinnye neza ryama wishimye. Oya yabonye miliyoni 45 Frw ziramuhagije ziramufasha gusunika amezi abiri.”
Gutsindwa uyu mukino bivugwa ko wari witabiriwe n’abantu bari hagati y’ibihumbi 12 na 15, byatumye Gasogi United itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rutsiro FC banganya amanota 7.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…