Umuhanzi Cyusa Alpha Serge yigaritse ibyatangajwe n’umusore witwa Shyaka Blaise uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Blaise Niels wamushinje kumubeshya urukundo, kumuca inyuma ndetse no kumucucura utwe, avuga ko atamuzi ndetse ko ibyo atangaza ari ibihuha.
Blaise Niels abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, yasangije abamukurikira ubutumwa burebure avuga inkuru ye uko yahuye na Serpha bakamenyana kugeza bakundanye ndetse n’uko batandukanye.
Muri ibu butumwa Blaise avuga ko yahuye na Serpha hagati ya Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka ubwo yari i Kigali, barahuye baribwirana baramenyana ndetse baza no gutahana.
Blaise agaragaza ko ijoro rya mbere bahura bagiranye ibihe byiza, barasangira ndetse baranaryamana.
Akomeza avuga ko bamenyanye asigaje iminsi nk’ine i Kigali, ariko yose yayimaranye na Serpha baryamana buri munsi bishimana, kugeza ubwo baje gukundana.
Uyu musore uba muri Canada agaragaza ko yaryohewe n’urukundo rwe na Serpha kugeza aho uyu musore yaje kumuherekeza ubwo yasubiragayo, amwandikira akabaruwa amubwira urwo amukunda undi nawe akomeza kumwizera ndetse amuha urwaho maze undi amurya utwe atanzitse.
Serpha yavuze ko ataziranye n’uyu musore ndetse ko yatunguwe nawe abonye ibyo yatangaje, ahamya ko ibi ari ibihuba bikomeje gukwirwakwizwa n’abatishimiye intambwe y’urugendo rwe mu muziki.
Ati “Nta kintu na kimwe nzi kuri uwo muntu (Blaise), nanjye nabibonye gutyo.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo nzi niba hari ikintu nakora ngo mpagarike ibi bihuha, gusa icyo nabwira buri wese ni uko ndajwe ishinga no kwita ku muziki wanjye, nasohoye indirimbo ariko abanzi bazahora baza gusa urukundo mfitiye umuziki ntago ruzigera ruhagarara uko byagenda kose, uko abanzi bantera kose.”
Umuhanzi Serpha uvugwa muri izi nkuru yamamaye mu irushanwa rya ’The Voice Afrique Francophone,’ yitabiriye muri Afurika y’Epfo mu 2020.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…