INKURU ZIDASANZWE

Umuhanzi Serpha yashize umucyo ku kibazo cy’umuhungu mugenzi we wavuze ko bakundanye akamuhemukira

Umuhanzi Cyusa Alpha Serge yigaritse ibyatangajwe n’umusore witwa Shyaka Blaise uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Blaise Niels wamushinje kumubeshya urukundo, kumuca inyuma ndetse no kumucucura utwe, avuga ko atamuzi ndetse ko ibyo atangaza ari ibihuha.

Advertisements

Blaise Niels abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, yasangije abamukurikira ubutumwa burebure avuga inkuru ye uko yahuye na Serpha bakamenyana kugeza bakundanye ndetse n’uko batandukanye.

Muri ibu butumwa Blaise avuga ko yahuye na Serpha hagati ya Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka ubwo yari i Kigali, barahuye baribwirana baramenyana ndetse baza no gutahana. 

Blaise agaragaza ko ijoro rya mbere bahura bagiranye ibihe byiza, barasangira ndetse baranaryamana.

Akomeza avuga ko bamenyanye asigaje iminsi nk’ine i Kigali, ariko yose yayimaranye na Serpha baryamana buri munsi bishimana, kugeza ubwo baje gukundana.

Uyu musore uba muri Canada agaragaza ko yaryohewe n’urukundo rwe na Serpha kugeza aho uyu musore yaje kumuherekeza ubwo yasubiragayo, amwandikira akabaruwa amubwira urwo amukunda undi nawe akomeza kumwizera ndetse amuha urwaho maze undi amurya utwe atanzitse.

Serpha yavuze ko ataziranye n’uyu musore ndetse ko yatunguwe nawe abonye ibyo yatangaje, ahamya ko ibi ari ibihuba bikomeje gukwirwakwizwa n’abatishimiye intambwe y’urugendo rwe mu muziki.

Ati “Nta kintu na kimwe nzi kuri uwo muntu (Blaise), nanjye nabibonye gutyo.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nzi niba hari ikintu nakora ngo mpagarike ibi bihuha, gusa icyo nabwira buri wese ni uko ndajwe ishinga no kwita ku muziki wanjye, nasohoye indirimbo ariko abanzi bazahora baza gusa urukundo mfitiye umuziki ntago ruzigera ruhagarara uko byagenda kose, uko abanzi bantera kose.”

Umuhanzi Serpha uvugwa muri izi nkuru yamamaye mu irushanwa rya ’The Voice Afrique Francophone,’ yitabiriye muri Afurika y’Epfo mu 2020.

Umuhanzi Serpha yateye utwatsi ibyatangajwe na Blaise
Blaise uvuga ko yahemukiwe mu rukundo na Serpha

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago