INKURU ZIDASANZWE

Gasabo: Umukobwa yasanzwe yapfiriye mu nzu yabagamo

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25, warutuye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo yasanzwe mu nzu yapfuye, aboshye amaguru n’amaboko, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Advertisements

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro, mu Murenge wa Ndera.

Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, abaturanyi b’uyu mukobwa babonye yatinze kubyuka maze babyibazaho niko kugenda kureba icyabaye basanga inzu idakinze, yapfuye kandi aboshye amaguru n’amaboko, nta myenda yambaye.

Ubusanzwe uyu mukobwa ngo yakoraga uburaya ndetse ko yajyaga acururiza inzoga mu nzu y’icyumba kimwe yabagamo.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ko mu nzu ye kandi abo bagizi ba nabi bamutwaye ibikoresho asanzwe akoresha.

Umwe ati “ Matera nta yari irimo, gaz, n’ibindi yari afite .Inzoga zo numvishe zirimo.”

Undi nawe ati “Yacuruzaga inzoga , ntabwo tubizi niba ari abakiriya babikoze, nta wamenya ngi ni nde wabikoze. Babashakishe, babakanire urubakwiye kuko ibi ni indengakamere, bamwishe rubi rwose.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa bashakishwe.

Ati “Umukobwa bamusanze yapfuye mu gitondo,ni umukobwa ukora uburaya.Birakekwa ko bashobora kuba bamwishe ariko ntabwo turabimenya, tubiharira RIB, ikaza gukora igenzura, tukareba ikivamo.”

Amakuru avuga ko uyu mukobwa asize umwana umwe.

Src: UMUSEKE

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago