Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye mu kibazo gikomeye cya P. Diddy
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yitabiriye ibirori byategurwaga na P. Diddy byakorerwagamo ibikorwa bivugwa ko ari iby’ubusambanyi byanatumye afungwa.
Mu mashuhso akomeje kuvugisha benshi, Diamond avuga ko ubwo yari yitabiriye ibihembo bya BET muri Amerika, yahuye na Sean Diddy Combs banajyana muri imwe mu nzu ye mu masaha y’ijoro areba ibyahakorerwaga.
Yavuze ko ibyahakorerwaga ari ibintu by’ibanga kuko ngo ntawari wemerewe kubishyira ku karubanda.
Yashimangiye ubwo yari agihura na P. Diddy yamwakiranye urugwiro amubwira ko asanzwe akurikira umuziki wo muri Tanzania, ndetse ngo mu minsi mike mbere y’uko yerekeza muri Amerika, uyu muraperi yari yatangiye kumukurikira kuri Instagram.
Ati ”Twagiye mu nzu ya Diddy. Twariyo kandi twarahagumye. Hari ibintu byinshi byahaberaga, ariko nta muntu wari wemerewe kubipostinga, kubera ko ari ibintu byabaga mu ibanga.
Twakoze ibintu byinshi. Icyo gihe byari nyuma y’ibihembo bya BET. Yari yaratangiye kunkurikira kuri Instagram mbere y’uko nerekeza muri Amerika.”
P. Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, aho byemezwa ko yateguraga ibirori abantu bagakoreramo ibikorwa by’ubusambanyi abagiyemo akabafata amashusho akazayabakangisha agira ibyo abasaba.