Umunyamakuru Nyarwaya Innocent ubifatanya n’ubuhanzi nka Yago Pot Dat yavuze ko hari abahanzi bibasiwe biturutse muri bagenzi babo byatumye impano ipfukiranwa mu buhanzi Nyarwanda.
Ibi Yago yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube uzwi nka Yago Tv Show.
Ni ikiganiro yavuzemo ibintu byinshi, gusa agaruka ku kibazo cy’amarozi nka kimwe mu bintu byugarije imyidagaduro nyarwanda, anatanga ingero z’abahanzi bagiye barogwa na bagenzi babo.
Mu bo yagarutseho harimo Mfuranzima Bruce wamenyekanye nka G-Bruce, Gisa cy’Inganzo na Amag The Black.
Kuri G-Bruce umwe mu bahanzi bari bafite impano mu muziki Nyarwanda yavuze ko yarozwe kandi bamwe mu bakorera mu gisate cy’imyidagaduro bakwiriye ku mwegera bakamuganiriza kuko afite ubuhamya bw’abamuroze.
Ati: “G-Bruce mugende mu muganirize ababwire inkuru y’umuhanzi mugenzi we wamuroze, ariko yarabivuze bamutera amabuye, bamushakira abanyamakuru bamwangisha abantu, ubu umuntu yitwa G-Bruce yarabuze. G-Bruce yarabuze kandi ari aho ngaho i Kigali. Mu mushake abaganirize kandi ndatekereza ko ari ’proud’ yo gutanga ubwo buhamya kubera ko yaciye mu bihe bigoye. N’uyu munsi ari mu bazimiye burundu kandi ni umuhanzi mwiza”.
Ni inkuru yagiye ivugwaho kenshi ukuntu bamwe bakabyemera abandi ntibabyemere, Yago we yavuze ko muri aya marozi hari abahanzi barogana hagati yabo, gusa rimwe na rimwe hakaba hanakoreshwa n’abafana.
Yago aherutse kwitandukanya nibyo Minisitiri w’Urubyiruko n’ibikorwa by’Ubuhanzi Utumatwishima Abdallah aherutse gutangaza ku byerekeye abantu biyise nka gatsiko ‘Big Energy’ ibintu Minisitiri yavuze ko bishobora kuzarangira bikoze ishyano.
Mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa X, Yago yabwiye Minisitiri ufite ibikorwa by’Ubuhanzi mu nshingano ze ko yananiwe gukemura ibibazo byugarije imyidagaduro nyarwanda, none akaba yatangiye kumugaragaza nk’icyasha.
Ati: “Nyakubahwa Minisitiri Utumatwishima, Big Energy ni abakunzi b’ibikorwa byanjye, ntabwo ari agatsiko nk’uko mubibwiye abo mubereye abayobozi ari bo urubyiruko. Icyitonderwa: Ikibazo kiri muri Showbizz yo mu Rwanda cyarabananiye none ni njye uhindutse icyasha! Isi irareba!”
Yago yagiye avugwa gudacana uwaka n’abagenzi be bakorana mu gisate cy’imyidagaduro ku buryo yaje kuvuga ko yahisemo guhunga n’igihugu kubera uburyo batari bamubaniye, kuri ubu amakuru ahari ni uko Yago aherereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…