RWANDA

Abana b’Ingagi 22 ni bo bazitwa amazina uyu mwaka

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyatangaje ko mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, abana b’ingagi 22 aribo bazitwa amazina.

Advertisements

RDB ivuga ko ubusanzwe kuva uyu muhango wo Kwita Izina watangira abana b’Ingagi 395 aribo bamaze guhabwa amazina.

Ni umuhango uzitabirwa n’abarenga 32,000.

Muri ibi birori ngarukamwaka uzitabirwa n’abantu barenga 30,000 baturutse hirya no hino harimo n’abashyitsi, bari mu nzego zizishinzwe kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakina filime n’abandi.

RDB ivuga ko mu bashyitsi bazaza muri gahunda yo Kwita Izina harimo 20 bakora ubukerarugendo bw’ubucuruzi, aho bazaba baje gusura igihugu kugira ngo bamenye ibyiza biri mu Rwanda, bazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n’ibyiza u Rwanda rufite kugira ngo bazabashe kugurisha ibintu bazi.

Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko Kwita Izina ari umuhango umaze kuba urubuga rwo kugaragarizamo umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella

Rugwizangoga yavuze ko mu myaka 19 ishize hatangijwe gahunda yo Kwita Izina, habarurwa nibura imishinga 1,108 y’abaturage yagiye iterwa inkunga biturutse mu gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo.

Ni imishinga ifite agaciro ka miliyari 12,8Frw, irimo iyo kubaka ibigo nderabuzima, amashuri, ibigo by’ubucuruzi, gukwirakwiza amazi meza n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko mu 2008 umusaruro w’ubukerarugendo wabaga ari miliyoni $180 mu mwaka.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka

Imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw’Igihugu, agera kuri miliyoni $620.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.

Kageruka yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina ari icy’Abanyarwanda ari na yo mpamvu n’ubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku Isi, ariko Abanyarwanda ari bo bahabwa umwihariko.

Ati “Abanyarwanda ntabwo bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk’uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda. Abanyarwanda na bo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.”

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago