IMYIDAGADURO

P. Diddy ntiyemerewe kurya ibiryo byo muri Gereza

Amakuru aravuga umuraperi Sean Diddy Combs wamenyekanye nka P. Diddy ukurikiranweho ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa, yarinzwe guhabwa amafunguro yo muri Gereza mu buryo bwo kwikanga ko yarogwa.

Advertisements

Umujyanama akaba n’umwe mu bigeze gufungirwa muri Gereza ya Wall Streets, Larry Levine yatangaje ko bahawe amakuru ko P. Diddy nta biryo byo muri Gereza ari guhabwa mugihe iperereza rikomeje.

Kuri ubu Diddy afungiye muri gereza ya Brooklyn muri Metropolitan nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abagore, kubatoteza, no gutwara abantu ahantu hihishe kugira ngo abakorere ubusambanyi. Ni mugihe icyifuzo cye cy’ubujurire kubyaha aregwa urukiko rumaze kubyanga kabiri.

Amakuru ataremezwa neza ni uko ngo Diddy ashobora kuba ngo afungiye ahantu hihariye atari muri Gereza, mu gihe iperereza rigikomeje kuko bashobora kwikanga ko yarogwa igihe cyose.

Levine avuga ko bigoye P. Diddy yakwikura mu byaha akurikiranweho bitewe n’uburyo biremereye, kuko n’ubujurire bwe bumaze inshuro irenze imwe kandi ibyaha ashinjwa bifite uburemere.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego y’impapuro 14 zashyizwe ahagaragara, Diddy arashinjwa guhohotera, gutera ubwoba, no guhatira abagore n’abandi bamukikije kwinezeza “Gusambanya aba bagana mu nzu ye, ndetse abo bafatikanyije bakarinda gusenya izina rye no guhisha imyitwarire ye muri rusange.” 

Ni ibyaha Sean Diddy Combs nyiri Bad Boys Records yahakanye yivuye inyuma.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago