INKURU ZIDASANZWE

Umutwe wa RED-Tabara wemeje ko wishe ingabo z’u Burundi

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wavuze ko wivuganye abasirikare babarirwa muri 20 barimo ab’igihugu cy’u Burundi n’inyeshyamba za FDLR bamaze iminsi barwanira na yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mutwe wabitangaje mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024.

Wavuze ko “Hashize iminsi hari imirwano ikomeye yasakiranyaga abarwanyi ba RED-Tabara n’Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo Yakutumba n’indi mitwe irimo FDLR”.

Uyu mutwe uvuga ko iyo mirwano imaze igihe ibera mu biturage bya Kipombo na Kipupu biherereye muri Groupement ya Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Wavuze kandi ko mu bigaragara FDLR yaturutse ahitwa i Kirembwe ari yo ifite umuhate wo kurwana, bitandukanye n’Ingabo z’u Burundi zihitamo gushora imbere ziriya nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

RED-Tabara yunzemo iti: “Imibare y’abapfuye ku ruhande rwa FDNB(Igisirikare cy’Uburundi) iraremereye cyane, kuko yatakaje abasirikare barenga 20, abandi batabarika barakomereka”.

Ingabo z’u Burundi zimaze igihe zifitanye imikoranire na FDLR, dore ko impande zombi zifatanya n’Ingabo za RDC mu kurwanya umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru kandi avuga ko impande zombi zimaze igihe zarahuje imbaraga n’undi mutwe wa FLN, kugira ngo bazagabe ibitero ku Rwanda.

Christian

Recent Posts

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports…

12 hours ago

Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…

14 hours ago

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

16 hours ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

17 hours ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

18 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

18 hours ago