INKURU ZIDASANZWE

Umutwe wa RED-Tabara wemeje ko wishe ingabo z’u Burundi

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wavuze ko wivuganye abasirikare babarirwa muri 20 barimo ab’igihugu cy’u Burundi n’inyeshyamba za FDLR bamaze iminsi barwanira na yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mutwe wabitangaje mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024.

Wavuze ko “Hashize iminsi hari imirwano ikomeye yasakiranyaga abarwanyi ba RED-Tabara n’Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo Yakutumba n’indi mitwe irimo FDLR”.

Uyu mutwe uvuga ko iyo mirwano imaze igihe ibera mu biturage bya Kipombo na Kipupu biherereye muri Groupement ya Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Wavuze kandi ko mu bigaragara FDLR yaturutse ahitwa i Kirembwe ari yo ifite umuhate wo kurwana, bitandukanye n’Ingabo z’u Burundi zihitamo gushora imbere ziriya nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

RED-Tabara yunzemo iti: “Imibare y’abapfuye ku ruhande rwa FDNB(Igisirikare cy’Uburundi) iraremereye cyane, kuko yatakaje abasirikare barenga 20, abandi batabarika barakomereka”.

Ingabo z’u Burundi zimaze igihe zifitanye imikoranire na FDLR, dore ko impande zombi zifatanya n’Ingabo za RDC mu kurwanya umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru kandi avuga ko impande zombi zimaze igihe zarahuje imbaraga n’undi mutwe wa FLN, kugira ngo bazagabe ibitero ku Rwanda.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago