IMIKINO

Umuvugizi wa Rayon Sports Roben yemeje ko bugarijwe n’ibibazo by’amikoro

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Ngabo Roben yemeje ko muri iy’ikipe abereye umuvugizi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro.

Advertisements

Mu kiganiro yahaye Radio ya Fine FM, Roben yavuze ko muri Rayon Sports harimo ibibazo by’amikoro ariko ko bari mu nzira yo kubishakira umuti.

Ati “Si ukubeshya cyangwa kubica ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro. Biri kuganirwaho n’inzego zitandukanye ku buryo byazacyemuka vuba kandi mu buryo burambye.”

Roben avuze ibi mugihe hari hamaze iminsi bivugwa ko hari n’abakinnyi bagiye basesa amasezerano muri Rayon Sports bikavugwa intandaro ari ay’amikoro.

Urugero rwa hafi ni nk’umukinnyi Haruna Niyonzima wahisemo gusesa amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports ayikiniye umukino umwe gusa wa shampiyona nyuma y’uko ngo ibyo bari bemeranyijwe ku mpande zombi bitubahirijwe.

Rayon Sports kandi iherutse gutakaza uwari Perezida wayo ariwe Jean Fidele Uwayezu wemeje ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.

Gusa abenshi bagiye bahuriza kukuba muri iy’ikipe harimo ibibazo byinshi birimo kudahemba imishahara abakinnyi yewe amikoro akaza ku isonga.

Ngabo Roben yemeje ko muri Rayon Sports harimo ibibazo by’amikoro

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago