Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Ngabo Roben yemeje ko muri iy’ikipe abereye umuvugizi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro.
Mu kiganiro yahaye Radio ya Fine FM, Roben yavuze ko muri Rayon Sports harimo ibibazo by’amikoro ariko ko bari mu nzira yo kubishakira umuti.
Ati “Si ukubeshya cyangwa kubica ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro. Biri kuganirwaho n’inzego zitandukanye ku buryo byazacyemuka vuba kandi mu buryo burambye.”
Roben avuze ibi mugihe hari hamaze iminsi bivugwa ko hari n’abakinnyi bagiye basesa amasezerano muri Rayon Sports bikavugwa intandaro ari ay’amikoro.
Urugero rwa hafi ni nk’umukinnyi Haruna Niyonzima wahisemo gusesa amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports ayikiniye umukino umwe gusa wa shampiyona nyuma y’uko ngo ibyo bari bemeranyijwe ku mpande zombi bitubahirijwe.
Rayon Sports kandi iherutse gutakaza uwari Perezida wayo ariwe Jean Fidele Uwayezu wemeje ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.
Gusa abenshi bagiye bahuriza kukuba muri iy’ikipe harimo ibibazo byinshi birimo kudahemba imishahara abakinnyi yewe amikoro akaza ku isonga.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…