POLITIKE

François Xavier Kalinda yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda

Mu matora yabaye imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abasenateri 26 bagize Manda ya kane ya Sena y’u Rwanda nibo batoye François Xavier Kalinda ngo yongere abayobore.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, Senateri François Xavier Kalinda yabanje kwamamazwa na Senateri Mureshyankwano Marie Rose wamutatse cyane avuga ko uretse no kuba ari umuhanga ahubwo azi no gukorana n’abandi.

Mureshyankwano yasabye Abasenateri bose ko batora Kalinda nta n’umwe uvuyemo.

Uko bigaragara bamwumviye kuko Dr. Kalinda yongeye gutorwa ku majwi yo hejuru.

Amatora ya Biro ya Sena yabaye nyuma y’uko Abasenateri 20 bari barangije kurahirira inshingano nshya.

Umusenateri umwe niwe utatoye kuko Sen Kalinda yatowe ku majwi 25.

Senateri Kalinda François Xavier yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamushyira mu basenateri bagize manda ya kane ndetse na bagenzi be bamutoreye kuba Perezida wa Sena.

Ati “Nanjye ndabizeza ko iki cyizere mwangiriye ntazagitatira. Indahiro maze kugirira imbere yanyu ntabwo nzaca ukubiri na yo.”

Perezida wa Sena, Dr Kalinda yavuze ko muri iyi manda abasenateri batangiye bazashyira hamwe kandi bagaharanira kuzuza neza inshingano zabo nk’uko Abanyarwanda babibitezeho.

Ati “Twese dushyize hamwe duharanire kuzageza ku Banyarwanda ibyo badutezeho nk’Abasenateri. Mu mikorere yanjye nzashyira imbere ubufatanye no kujya inama. Nzifashisha kugisha inama, kujya inama no gutega amatwi ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage kugira ngo Sena izashobore kuzuza inshingano zayo.”

Senateri Nyirahabimana Solina yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Ni mugihe Kandi Senateri Mukabaramba Alvera yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yafashe ifoto y’urwibutso n’abasenateri bashya

Christian

Recent Posts

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports…

7 hours ago

Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…

10 hours ago

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

12 hours ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

13 hours ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

13 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

14 hours ago