POLITIKE

Perezida Tshisekedi yongeye gusabira ibihano u Rwanda mu nama ya ONU

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye gusaba amahanga gufatira u Rwanda ibihano, dore ko atari ubwa mbere arushinje ubushotoranyi runyuze mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Mu gusubiza kuri raporo iheruka yo muri Nyakanga (7) uyu mwaka y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), u Rwanda ntirwahakanye icyo kirego.

Icyo gihe rwabwiye BBC ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu Burasirazuba, bukize ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.

Umutwe wa M23, ukorera mu Burasirazuba bwa DR Congo, uhakana gufashwa n’u Rwanda, ukavuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, uvuga ko bahejwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 79 ya ONU i New York muri Amerika, Tshisekedi yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano byihariye, ibyo yise “sanctions ciblées” mu Gifaransa.

Ibihano nk’ibyo ubusanzwe biba birimo nko gufatira imitungo irimo iyo mu rwego rw’imari, gukomanyirizwa mu kugura intwaro no kubuza ababifatiwe gukorera ingendo mu mahanga.

Yavuze ko ubwo bushotoranyi ari “ihonyorwa rikomeye ry’ubusugire bw’igihugu cyacu”, ati: “Turasaba amahanga kwamagana bikomeye ibi bikorwa no gufatira ibihano byihariye u Rwanda kubera uruhare rwarwo rwo guteza umutekano mucye.”

Yongeye gusaba ko u Rwanda rukura abasirikare barwo ku butaka bwa DR Congo “aka kanya kandi nta kindi gisabwe”. Raporo ya ONU iheruka yashinje u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 ku butaka bwa DR Congo, barwana ku ruhande rwa M23.

Leta y’u Rwanda na yo yakomeje gushinja ubutegetsi bw’i Kinshasa gufasha inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’i Kigali zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, ikirego cyagarutsweho no muri raporo zitandukanye z’inzobere za ONU. Kinshasa irabihakana.

Tshisekedi yavuze ko intambara mu burasirazuba bw’igihugu yateje amakuba yo mu rwego rw’imibereho atari yarigeze abaho, ituma abaturage bagera hafi kuri miliyoni 7 bata ingo zabo bahungira mu bindi bice by’imbere mu gihugu.

Nubwo avuga ko ashyigikiye gahunda ziherutse za dipolomasi, zirimo ibiganiro by’i Luanda muri Angola hagati y’uruhande rw’u Rwanda n’urwa DR Congo, bigamije amahoro, yongeyeho ati: “Ntibigomba na gato gupfukirana icyo gikorwa cyihutirwa cy’ingenzi cyane [cyo kuhava kw’ingabo z’u Rwanda].”

Yavuze ko igihugu cye gishishikajwe no kugera “ku mahoro arambye” binyuze muri gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bagahabwa “amahirwe yo mu rwego rw’ubukungu kandi arambye”.

Mu mwaka ushize, umukuru wa gisirikare wa M23 Jenerali Sultani Makenga yavuze ko ibyo gushyirwa hamwe bakamburwa intwaro bitabareba, kandi ko ikibazo cya M23 kigomba gucyemuka binyuze mu biganiro bya politiki n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, ibyo na bwo bwavuze ko bitazigera bibaho na M23.

Christian

Recent Posts

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

2 days ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago