Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, Rayon Sports y’Abagore yegukanye igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’ inyagiye As Kigali y’Abagore ku bitego 5-2.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, guhera ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba 16h00.
Rayon Sports yinjiye mu kibuga ishaka iki gikombe kibanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yatsinze irusha bikomeye mu kibuga hagati ibifashijwemo n’abakinnyi bayo ikipe ya As Kigali.
Ku munota wa 11 w’umukino Rayon Sports WFC yari yinjiye mu mukino yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Gibi Marry CHAVINDA ukomoka muri Malawi.
Gusa bidatinze, ikipe ya As Kigali Women Fc yaje gukanguka itangira gutambaza umupira mu kibuga ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Iradukunda Calixte na Nguema Odette baje gutsinda ibitego bibiri byihuse igice cya mbere kirangira As Kigali y’Abagore iyoboye n’ibitego 2-1 cya Rayon Sports WFC.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports y’Abagore yaje igabanya amakosa yari yakoze mu gice cya mbere, itangira guhererekanya neza umupira ari nako yohereza kuri ba rutahizamu bayo.
Umunya-Malawai Mary Chavinda Gigi nawe yirinze gukora ikosa atsinda igitego cya kabiri, Rayon Sports iba iranginyije gutyo.
Rayon Sports WFC yakomeje gusatira izamu rya As Kigali y’Abagore itari yorohewe Rachel Muema na Khadidja Muhawenimana baje kwinjiza ibindi bitego 2 mbere y’uko iminota 90 y’umukino igera.
Mu minota y’inyongera, Rayon Sports y’Abagore yaje gutsindirwa igitego cya gatanu na Jeaninne Mukandayisenga ‘Kaboy’, umukino urangira As Kigali y’Abagore inyagiwe ibitego 5-2.
Rayon Sports y’Abagore yegukanye igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’, ikaba ibimburiye basaza babo (Rayon Sports) gutwara igikombe idaheruka.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…