IMIKINO

APR WBBC na REG WBBC zatangiranye intsinzi muri ½ cy’imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’

Ikipe ya APR WBBC na REG WBBC zatangiye zitsinda umukino wazo wa mbere mu mikino ya ½ ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024 muri shampiyona ya Basketball mu bagore.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, nibwo imikino ya ½ ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ mu bagore yatangiraga muri Petit Stade i Remera, aho amakipe ahatanira kugera mu mikino ya nyuma ariyo APR WBBC, REG WBBC, Kepler WBBC ndetse n’ikipe ya Groupe Scolaire Marie Reine.

Umukino wa APR WBBC na GS Marie Reine niwo wabanje ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), aho warangiye ikipe ya APR WBBC yegukanye intsinzi y’amanota 96 kuri 65 ya GS Marie Reine.

Ni umukino watangiye APR WBBC iyoboye umukino mu kibuga, dore ko agace ka mbere karangiye igatsinzemo amanota 27-18 ya GS Marie Reine.

Agace ka kabiri, karangiye n’ubundi APR WBBC ikayoboye n’amanota 49-26 ya GS Marie Reine, amakipe ajya mu karuhuko.

GS Marie Reine yagarutse ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’amanota yarimo hagati ya APR WBBC wabonaga iri hejuru, abakinnyi bayo babifashijwemo na Muhawenimana Yvonne Kapiteni w’ikipe na Nibishaka Brigitte bagerageza gutsinda amanota ariko n’abakinnyi ba APR WBBC nabo ntibaborohera.

Agace ka gatatu karangiye ikipe ya APR WBBC itsinzemo amanota 75-47 ya GS Marie Reine.

Agace ka Kane ari nako kanyuma karangiye ikipe ya APR WBBC yakayoboye igatsinzemo GS Marie Reine amanota 96-65. APR WBBC yegukana intsinzi ya mbere muri ½ ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’.

Uyu mukino warangiye Ebengo Feza wa APR WBBC na Muhawenimana Yvonne wa GS Marie Reine aribo batsinze amanota menshi bombi 18.

Umukino wundi warutegerejwe na benshi ni uwahuje REG WBBC na Kepler WBBC ku isaha ya Saa Mbili n’igice z’ijoro 20h30, aho warangiye REG WBBC iwutsinze Kepler WBBC amanota 107-45.

REG WBBC yatangiranye imbaraga nyinshi agace ka mbere igasoza igatsinze Kepler WBBC amanota 31-7.

Agace ka kabiri karangiye n’ubundi REG WBBC ikayoboye n’amanota 58-20 ya Kepler WBBC.

Agace ka gatatu REG WBBC yakomeje gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bari Micomyiza Rosine na Kristina Morgan, Philoxy na Ange Nelly batsinda ikipe ya Kepler WBBC amanota 83-31.

REG WBBC yasoje agace ka kane ari nako kanyuma itsinze Kepler WBBC amanota 107-45.

Aya makipe yose ahataniye gutanguranwa intsinzi eshatu mu mikino itanu bazakina kugira ngo agere ku mukino wa nyuma wa kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’, ateganyijwe kuzasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, mu mukino wa kabiri.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago