Nyuma yaho Amerika n’ibindi bihugu by’Uburayi bisabye agahenge mu ntambara Israel ikomeje kurwanamo n’umutwe wa Hezbollah, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabwiye igisirikare cy’iki gihugu gukomeza kurwanya n’ingufu zose umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah.
Minisiteri y’ubuzima ya Liban yavuze ko ku wa Kane byibuze abantu 92 baguye mu bitero by’indege bya Israel mu gihe abandi magana bamaze kwicwa kuva ibitero byafata intera ku wa Mbere.
Hezbollah yemeje ko igitero cy’indege cyagabwe ku nyubako y’igorofa mu majyepfo ya Beirut cyahitanye umuyobozi w’ishami ry’indege zitagira abapilote, Mohammad Surur.
Ubwoba bw’intambara yeruye hagati ya Israel na Hezbollah buri hejuru, nyuma yo kwiyongera gukabije kw’ibitero bya Israel muri Liban kuva ku wa Mbere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Kwiyongera kw’amakimbirane kwatumye itsinda ry’ibihugu 12 birimo Amerika, u Bwongereza n’Ubumwe bw’u Burayi risaba agahenge k’ibyumweru bitatu hagati ya Israel na Hezbollah ku wa Gatatu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…