Kompanyi yitwa Costco Wholesale Corporation ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yitandukanyije na P. Diddy ukomeje gukurikiranwaho ibibazo byo gufata ku ngufu ko itigeze imugurisha amavuta ya ‘Baby Oil’ nyuma yo gusanganwa amacupa 1000.
Amavuta ya ‘Baby Oil’ akaba akoreshwa mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, ndetse mu minsi yashize ubwo Diddy yatabwaga muri yombi ashinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina, aya macupa yasanzwe iwe murugo.
Icyo gihe, umushinjacyaha mukuru wa New York Damian Williams yavuze ko ariya mavuta ari gihamya simusiga ko ibyo Diddy ashinjwa ari byo.
Nyamara ariko, umunyamategeko wa Diddy, Marc Agnifilo, yavuze ko ayo mavuta yayaguze muri Costco, ariko kandi arenzaho ko ari uburenganzira bwe kuba yatunga menshi kuko ntawe ushinzwe kugenzura uburyo ateramo akabariro.
Kuri iyi nshuro, mu magambo make Costco yabwiye TMZ ko batigeze bagurisha ariya mavuta Diddy, ndetse ko batanayacuruza. Ati “Ntabwo twigeze tugurisha amavuta. Nta na kompanyi yo muri Amerika iyacuruza.”
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…