Umuraperi Sean Diddy Combs wamamaye nka P. Diddy kugeza ubu watawe muri yombi, akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo guhohotera no gufata ku ngufu bamwe mu bakobwa bitabiraga ibirori byaberaga iwe mu Rugo.
Kugeza kuri ubu urugaga rw’abavoka mu Mujyi wa Houston muri Amerika rwatangaje ko rumaze kwakira abahohotewe na P. Diddy n’itsinda rye barenga 50, kandi ngo bazakomeza kwiyongera uko ikirego kizakomeza.
Umunyamategeko w’urwo rugaga rwa Houston, Hony Buzbee, yagiye ku rukuta rwa Instagram rwabo avuga ko yakireye amatsinda y’abagabo n’abagore bavuga ko bahohotewe na P. Diddy mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko bamuhaye ubuhamya ku ihohoterwa ryo ku gitsina udashobora kwiyumvisha bakorewe na Diddy n’itsinda rye ryabaga ririmo abarinzi be n’abandi.
Avuga ko ngo bamuhaye ubuhamya bw’ibyaberaga mu birori Diddy yategura aho bamubwiye ko haberagamo ubusambanyi umuntu adashobora kwiyumvisha.
Uyu munyamategeko Buzbee avuga ko bamwe mu bo yakiriye, bakorewe ihohoterwa bakiri bato ku buryo ngo bari gutegura ikiganiro n’itangazamakuru, aho buri umwe azitangira ubuhamya bwe.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta kirego yari yagatanze, ariko mu Cyumweru gitaha nawe yitegura kugeza mu rukiko ibirego yahawe nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…