INKURU ZIDASANZWE

Gatsibo: Umukobwa akurikiranweho kwica Mama we, umurambo akawutaba mu nzu

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Scovia ukekwaho kwica umubyeyi we umubyara witwa Nyirabagande Xavelina wari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.

Ibi byabereye mu Murenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha, Umudugudu wa Byimana, aho bivugwa ko Scovia yaba yarakoze ibyo kugira ngo yigarurire imitungo yari asanzwe atuyemo.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu mukobwa yaje iwabo ashaka kugurisha imitungo y’umuryango ariko nyina aramwangira, asubira aho yabaga ariko agenda avuga ko azica Nyina.

Bikaba bivugwa ko Muri Mata 2024, ngo yaje kugaruka akica umubyeyi we akamutaba mu nzu. Icyo gihe we n’umugabo we babanaga muri urwo rugo, uwo mukobwa iyo yabazwaga aho mama we ari, yababeshyaga ko yagiye gusura abantu muri Uganda.

Nyuma yaje kwimukira mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, iyo nzu ayisigamo abayikodeshaga, ariko aza kongera kugaruka muri urwo rugo abwira abantu ko Nyina yapfiriye muri Uganda arangije ashaka kugurisha imitungo abavandimwe be baramwangira.

Umwe mu bakodeshaga, baba muri iyo nzu yavuze ko, kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Nzeri 2024 mu gihe cya Saa yine za mu gitondo, yinjiye mu cyumba kimwe cy’iyo nzu yakandagira agahita atebera, agahita ahuruza abaturanyi bacukura bagasanga hatabyemo Nyirabagande Xavelina azingazingiye mu nzitiramibu.

Umwe mu baturage bari aho ibyo biba, bakimara kumenya ibyabaye avuga ko batunguwe no kumenya ibyabaye, yagize ati: “Gusa birababaje cyane ntibyari bikwiye ko umwana yakwica umubyeyi we.”

Gasana Richard,Meya w’Akarere ka Gatsibo, yahamije iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ibyihishe inyuma y’uru rupfu.

Meya Gasana yagize ati: “Yego byabaye ariko ndatekereza ko andi makuru yisumbuye yatangwa n’inzego zirimo kubikurikirana.”

Meya Gasana akomeza avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye kwihanira,avuga ko iyo abantu bafitanye ibibazo hari uburyo bwashyizweho bwemewe bwabafasha kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’itegeko kugeza aho avutsa ubuzima mugenzi we.

Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gutunganywa, kugira ngo ushyingurwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya28 Nzeri 2024.

Mu gihe iperereza rigikomeje umukobwa ukekwaho kwica umubyeyi we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Christian

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

2 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

22 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

23 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago