INKURU ZIDASANZWE

Minisante yemeje ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko abantu 6 aribo bamaze gupfa bazize icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Advertisements

Muri rusange abamaze kwandura iyi ndwara ni 26 mu Gihugu hose, harimo n’abo 6 bitabye Imana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje iyi mibare binyuze mu butumwa bw’amashusho bwagenewe abaturarwanda muri rusange.

Yavuze ko muri rusange abamaze kwandura iyi ndwara ari 26 mu Gihugu hose barimo n’abagera kuri 6 bitabye Imana.

Dr Nsanzimana yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga.

Mu butumwa bwe, Dr Sabin Nsanzimana yasabye abaturage kudakuka umutima no gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Marburg zirimo kugira isuku y’intoki.

Ati “Ubufatanye bwacu ni bwo bwatumye dutsinda n’ibindi byorezo. Turi kumwe kandi #Tuzatsinda vuba.’’

Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ikomeje igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi n’abo yahitanye.

Indwara ya Marburg ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. 

Iyi ndwara ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu Mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage no mu wa Belgrade muri Serbie.

U Rwanda si igihugu cya mbere muri Afurika kibonetsemo iyi ndwara kuko yanagaragaye mu bihugu birimo Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda na Tanzania.

Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago