INKURU ZIDASANZWE

OMS yijeje u Rwanda ubufasha bwo gukumira icyorezo cya Marburg

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryijeje u Rwanda ubufasha bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Marburg giherutse kugaragara.

Advertisements

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda.

Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko hagikorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, yungamo ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

MINISANTE yavuze ko “hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yijeje guha u Rwanda ubufasha mu rwego rwo gukumira ubwiyongere bwa kiriya cyorezo.

Ati: “Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ubwandu bwa Marburg. OMS igiye kongera ubufasha bwayo ndetse izakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira ry’iyi Virusi no kurinda abari mu byago”.

Minisante ku wa Gatanu ntiyigeze itangaza umubare w’abanduye kiriya cyorezo, gusa yavuze ko ari bake bagaragaye muri bimwe mu bitaro byo mu gihugu.

Mu bimenyetso biranga uwanduye virusi ya Marburg nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, harimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda.

Iyi Minisiteri yasabye uwo ari we wese wabigaragaza guhamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

Yunzemo ko ikomeje “gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago