INKURU ZIDASANZWE

OMS yijeje u Rwanda ubufasha bwo gukumira icyorezo cya Marburg

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryijeje u Rwanda ubufasha bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Marburg giherutse kugaragara.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda.

Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko hagikorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, yungamo ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

MINISANTE yavuze ko “hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yijeje guha u Rwanda ubufasha mu rwego rwo gukumira ubwiyongere bwa kiriya cyorezo.

Ati: “Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ubwandu bwa Marburg. OMS igiye kongera ubufasha bwayo ndetse izakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira ry’iyi Virusi no kurinda abari mu byago”.

Minisante ku wa Gatanu ntiyigeze itangaza umubare w’abanduye kiriya cyorezo, gusa yavuze ko ari bake bagaragaye muri bimwe mu bitaro byo mu gihugu.

Mu bimenyetso biranga uwanduye virusi ya Marburg nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, harimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda.

Iyi Minisiteri yasabye uwo ari we wese wabigaragaza guhamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

Yunzemo ko ikomeje “gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”

Christian

Recent Posts

Umutoza w’Amavubi Torsten yahamagaye abakinnyi ashobora kuzifashisha mu gushaka itike ya CHAN

Umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 26 ashobora kuzakuramo azifashisha mu gushaka itike…

2 days ago

Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ ryasabwe gufunga imiryango, rinamburwa ubuzima gatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwamaze guhagarika ibikorwa byose rinambura ubuzima gatozi, itorero Zeraphat Holy Church…

3 days ago

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Emmanuel Gasana mu bantu 32 bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu Paul Kagame

Mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ikayoborwa na Perezida wa…

3 days ago

Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya

Nyuma y'uko Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yegujwe na Sena, Umukuru w'iki gihugu yemeje…

4 days ago

Byemejwe ko Liam Payne wahoze mu itsinda ‘One Direction’ yapfuye yiyahuye

Nyuma y'uko kuwa 16 Ukwakira 2024, inkuru y'incamugongo yasesekaye mu bakunzi by'umuziki by'umwihariko abakundaga itsinda…

4 days ago

Umugabo agiye kurongora abagore babiri umunsi umwe

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Ovoderie Stephen washyize hanze ubutumire bw'ubukwe bwo…

4 days ago