IMIKINO

Menya uko abakinnyi ba Banyarwanda bakina hanze bitwaye mbere y’uko bitabira umwiherero wa ‘Amavubi’

Nk’uko biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ batangira wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.

Inkuru yacu iri banda by’umwihariko ku bakinnyi ba Banyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ uko bitwaye mu mpera z’icyumweru tuvuyemo.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan, aho yatsinze Kapaz PFK ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Ni mugihe kurundi ruhande mu gihugu cya Ukraine shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa karindwi, ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad itahiriwe itsindwa na Oleksandaria igitego 1-0 mu mukino Djihad yakinnye iminota yose.

Ibi ni nako byagenze kuri myugariro Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’ ikipe ye itarahiriwe n’impera z’icyumweru, aho mu mukino yakinnye umukino wose ikipe ye ya AEL Limassol yo muri Cyprus yababazwa na Omonia Nicosia ibatsinze ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry nyuma yo gusezererwa na Simba SC yo muri Tanzania mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup iyitsinze ibitego 3-1 ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 2 Ukwakira 2024.

Mu gihugu cya Kenya, AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze City Stars ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona yinjiyemo asimbuye ku munota wa 64.

Mu gihugu cya Tunisia, Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na Esperance de Tunis ibitego 2-2 mu mukino wumunsi wa gatatu wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya yagaragaye mu mukino ikipe ye yatsinzemo US Ben Guerdane igitego 1-0.

One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent ntiyakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo irimo kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza na Forward Madison FC tariki ya 2 Ukwakira 2024.

Rutahizamu Jojoe Kwizera ukinira Rhode Island yakinnye iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ye yatsinzemo San Antonio ibitego 3-1.

Rutahizamu Kury Johan Marvin wahamagawe ku nshuro ya mbere ukinira Yverdon Sports yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi ntiyagaragaye mu bakinnyi bakoreshwe ubwo ikipe ye yatsindaga FC St Gallen igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona.

Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubligi yakinnye iminota 60 mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Patro Eisden Maasmechelen ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Umuzamu Buhake Clement Twizere ukinira Ullensaker Kisa yo mu cyiciro cya kabiri muri Norway wongeye guhamagarwa mu Mavubi, yakinnye umukino wose ikipe ye yatsinzwemo na Eidsold Turn igitego 1-0.

Umuzamu Ntwali Fiarce ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Mamelodi Sundowns ibitego 2-1.

Aba bakinnyi bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Torsten Spittler, bategerejwe mu mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Benin mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025.

Umukino ubanza uzaba tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire mu gihe uwo kwishyura izaber i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.

Christian

Recent Posts

Umutoza w’Amavubi Torsten yahamagaye abakinnyi ashobora kuzifashisha mu gushaka itike ya CHAN

Umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 26 ashobora kuzakuramo azifashisha mu gushaka itike…

2 days ago

Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ ryasabwe gufunga imiryango, rinamburwa ubuzima gatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwamaze guhagarika ibikorwa byose rinambura ubuzima gatozi, itorero Zeraphat Holy Church…

3 days ago

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Emmanuel Gasana mu bantu 32 bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu Paul Kagame

Mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ikayoborwa na Perezida wa…

3 days ago

Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya

Nyuma y'uko Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yegujwe na Sena, Umukuru w'iki gihugu yemeje…

4 days ago

Byemejwe ko Liam Payne wahoze mu itsinda ‘One Direction’ yapfuye yiyahuye

Nyuma y'uko kuwa 16 Ukwakira 2024, inkuru y'incamugongo yasesekaye mu bakunzi by'umuziki by'umwihariko abakundaga itsinda…

4 days ago

Umugabo agiye kurongora abagore babiri umunsi umwe

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Ovoderie Stephen washyize hanze ubutumire bw'ubukwe bwo…

4 days ago