Nyuma y’igihe kinini abakuru b’ibihugu aribo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi bagiye guhurira i Paris mu Bufaransa aho bazakirwa na Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu.
Abakuru b’ibihugu bombi bategerejwe mu nama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (La Francophonie). Ni inama iteganyijwe kubera i Villers-Cotterêts hagati y’itariki ya 4 n’iya 5 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira.
Byitezwe ko usibye imirimo y’iyi nama, Perezida Macron azakira ba Perezida Kagame na Tshisekedi; ariko buri wese ukwe.
Ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC cyatumye umubano w’iki gihugu n’u Rwanda uzamba kiri mu byo Macron azaganiraho n’abakuru b’ibihugu byombi.
Perezida w’u Bufaransa nk’uko Africa Intelligence yabitangaje ngo arashaka kumvisha ba Perezida Kagame na Tshisekedi kubahiriza ibimaze igihe biganirwaho mu biganiro bya Nairobi na Luanda.
Mu byo Kinshasa imaze igihe isabwa harimo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 bamaze igihe barwana; nk’inzira yo gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi.
RDC ishinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha uriya mutwe; ibyo itanga nk’impamvu idashobora kuganira na wo iruretse.
Perezida Macron muri Werurwe 2023 ubwo yasuraga RDC, yasabye iki gihugu kureka kwegeka intege nke zacyo ku bandi, yibutsa abanye-Congo ko ari bo bafite umuti w’ibibazo byabo.
Umukuru w’igihugu cya RDC, Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame ntibaherukaga guhura mu nama, dore ko akenshi muri izo nama, habaga hoherejwe aba bahagarariye.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…