Umunyabigwi wakinye muri NBA by’umwihariko mu ikipe ya Philadelphia 76ers, Dikembe Mtombo yitabye Imana ku myaka 58 y’amavuko azize kanseri y’ubwonko.
Bamwe mu bari bazi nyakwigendera ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye bandika ubutumwa bw’ihumure dore ko uyu mugabo yagize amateka n’uruhare mu mukino w’intoki wa Basketball.
Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Philadelphia 76ers, Daryl Morey, yatangarije itangazamakuru ati: “Nta basore benshi bameze nka we, gusa yari umuntu ukomeye.” “Igihe nari muri iyi mikino igize shampiyona, amahirwe yanjye ya mbere ndi muri Houston, yari umuntu iteka utangaje kandi ukuze nubahaga.”
Abandi bamugarutseho barimo Joel Embiid wavuze ko bibaje kubura umuntu nka Mtombo by’umwihariko umuntu wavukiye muri Afurika.
Mtombo mu mwaka 2001, ni umwe mu bakinnyi baguzwe n’ikipe ya Philadelphia 76ers yarimo Allen Iverson ikabasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu gice cya Eastern Conference.
Gusa umukino wa nyuma wa NBA baje kubura igikombe nyuma yo guhangana n’ikipe ya Los Angeles yaririmo ba Shaq na Kobe Bryant.
Mutombo yitabiriye inshuro umunani mu mikino ya All-Star Game, atorwa inshuro enye nk’umukinnyi wugaye neza w’umwaka, atorwa nk’umukinnyi mwiza inshuro eshatu nk’uwakoze blocks nyinshi muri shampiyona ya NBA, Mtombo kandi yaje mu ikipe ya kabiri nziza muri NBA mu mwaka 2001.
Nyakwigendera yashyizwe mu nzu ndangamurage nk’uwakoze ibigwi mu mikino w’intoki wa Basketball ‘Hall Fame’ mu 2015.
Dikembe Mtombo watangiye gukina umukino wa basketball nk’ababigize umwuga mu mwaka wa 1991 agasezera mu mwaka 2009, yakiniye kandi amakipe arimo Houston Rockets, Atlanta Hawks, New York Knicks n’andi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…