Urukiko rw’i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzaniya rwakatiye abagabo bane igihano cy’igifungo cya burundu kubera gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.
Mu bakatiwe harimo Clinton Damas, umusirikare mu ngabo z’igihugu cya Tanzaniya, na Praygod Mushi, umuyobozi wa gereza.
Abandi bakatiwe ni Nickson Jackson na Amin Lema.
Usibye igihano cy’igifungo cya burundu, abo bagabo bane buri wese yategetswe kwishyura uwahohotewe miliyoni imwe y’amashilingi ya Tanzania.
Ni mu gihe umupolisi mukuru ukekwaho kuba yarategetse igitero cyo gufata ku ngufu uyu mwana w’umukobwa agomba kuburanishwa mu kwezi ku Ukwakira.
Ku wa mbere, hanze y’urukiko rw’ibanze rwa Dodoma, Godfrey Wasonga umunyamategeko wunganira abo bagabo, yatangaje ko batishimiye iki cyemezo.
Ku mbuga nkoranyambaga, abiganjemo ibyamamare, n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bishimiye icyemezo cy’urukiko.
Amashusho agaragaza gufatwa ku ngufu kw’uwo mwangavu yatangiye gukwirakwira kuri interineti muri Kanama.
Igipolisi muri Tanzania cyasabye abaturage guhagarika gukwirakwiza ayo mashusho mu rwego rwo kwirinda kwica urubozo uwahohotewe.
Ni mu gihe Tanzania yashyizeho ingamba zikakaye zo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongera ubutitsa.
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…
Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…