Urukiko rw’i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzaniya rwakatiye abagabo bane igihano cy’igifungo cya burundu kubera gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.
Mu bakatiwe harimo Clinton Damas, umusirikare mu ngabo z’igihugu cya Tanzaniya, na Praygod Mushi, umuyobozi wa gereza.
Abandi bakatiwe ni Nickson Jackson na Amin Lema.
Usibye igihano cy’igifungo cya burundu, abo bagabo bane buri wese yategetswe kwishyura uwahohotewe miliyoni imwe y’amashilingi ya Tanzania.
Ni mu gihe umupolisi mukuru ukekwaho kuba yarategetse igitero cyo gufata ku ngufu uyu mwana w’umukobwa agomba kuburanishwa mu kwezi ku Ukwakira.
Ku wa mbere, hanze y’urukiko rw’ibanze rwa Dodoma, Godfrey Wasonga umunyamategeko wunganira abo bagabo, yatangaje ko batishimiye iki cyemezo.
Ku mbuga nkoranyambaga, abiganjemo ibyamamare, n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bishimiye icyemezo cy’urukiko.
Amashusho agaragaza gufatwa ku ngufu kw’uwo mwangavu yatangiye gukwirakwira kuri interineti muri Kanama.
Igipolisi muri Tanzania cyasabye abaturage guhagarika gukwirakwiza ayo mashusho mu rwego rwo kwirinda kwica urubozo uwahohotewe.
Ni mu gihe Tanzania yashyizeho ingamba zikakaye zo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongera ubutitsa.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports…
Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…
Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…
Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…
Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…