IMYIDAGADURO

Umunya-Nigeria Joe Boy ategerejwe i Kigali mu gusoza indirimbo yakoranye na Bruce Melodie

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria umaze kuba izina mu njyana ya ‘Afrobeat’ na ‘RnB’ muri rusange, Joeboy, ategerejwe i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024.

Joeboy araba aje mu Rwanda kurangiza umushinga w’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie aho bazafata n’amashusho yayo.

Ni indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Joeboy izaba iri kuri album yise ‘Colourful generation’ bivugwa ko izajya hanze bitarenze uyu mwaka.

Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Joeboy nyuma yo gukorana indi na Bien-Aimé Sol bise ‘Iyo Foto’ ikomeje no gukora amateka dore ko mu minsi ibiri gusa yari imaze kuzuza abantu miliyoni bayirebye kuri You Tube.

Joseph Akinwale amazina nyakuri ya Joeboy, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Alcohol, Beginning, Call, Focus, Baby, All For You n’izindi zitandukanye.

Ntabwo ari ubwa mbere Joeboy araba ageze mu Rwanda, kuko yahageze bwa mbere muri Gashyantare 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Yaje kuhagaruka ku wa 23 Nyakanga 2022 ubwo yari afite igitaramo muri BK Arena ndetse agaruka ku wa 03 Ukuboza 2022 ubwo yari aje mu bitaramo bya “Kigali Fiesta Live Concert”.

Umuhanzi Joey Boy ategerejwe i Kigali

Christian

Recent Posts

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports…

4 hours ago

Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…

6 hours ago

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

8 hours ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

9 hours ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

10 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

10 hours ago